Perezida Kagame yishimiye bikomeye intsinzi igoranye ya Arsenal kuri AFC Bournemouth

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabwe n’ibyishimo, nyuma y’uko Arsenal yihebeye yari imaze gutsinda bigoranye AFC Bournemouth ibitego 3-2 mu mukino wa shampiyona y’Abongereza. Perezida Paul Kagame kuri Twitter ye yagize ati: “Mbega ibihe by’ibyishimo kuri Arsenal, umutoza, Nelson natwe twese abafana, nta ko bisa!” Arsenal yari yakiriye Bournemouth kuri Emirates stadium mu mukino w’umunsi […]
RDB yatangaje aho ibyo Perezida Kagame yayisabye gukorera abahanzi bigeze
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), cyatangaje aho ibikorwa byo gufasha abahanzi cyasabwe na Perezida Paul Kagame bigeze ndetse cyerekana bimwe mu bikorwa bakorewe. Muri 2018 ni bwo Umukuru w’Igihugu yasabye RDB gukurikirana ibikorwa by’abahanzi ndetse anayisaba ko yabafasha mu buryo bw’ubushobozi bwo gukora ibihangano bifite ireme. Ibi kandi Perezida Kagame yabigarutseho mu nama y’umushyikirano yateranye mu […]
Mwananiwe kurinda ubusugire bwanyu, ntimugashakire abanyabyaha hanze_Macron ku banye-Congo
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yasabye abanye-Congo kureka gushakira nyirabayazana w’ibibazo igihugu cyabo gifite hanze yacyo, ababwira ko igisubizo gifitwe na bo ubwabo. Hari mu kiganiro Perezida Macron yagiranaga n’itangazamakuru ry’i Kinshasa muri Congo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Werurwe 2023. Aha i Kinshasa Macron ahari kuva mu ijoro ryakeye, mu ruzinduko rw’akazi […]
Inzira wakurikiza kugira ngo ugire umubano w’igihe kirerekire n’uwo ukunda
Urukundo rurakura cyangwa rugakomera mu gihe abarurimo babihaye agaciro, bagashyiramo imbaraga ndetse bagahuza umugambi mu guharanira kugera ku bintu bishya. Mu rukundo hari ibyo abantu bigomwa kugira ngo bigende neza kandi rurambe. Ikinyamakuru Marriage kigaragaza ibintu bitandukanye wakora kugira ngo umubano wawe n’uwo mukundana urusheho kugenda neza. 1. Gushyikirana/Ibiganiro byimbitse hagati y’abakundana. Abakundana bumvikana neza […]
APR FC yagushije imvura y’ibitego kuri Rutsiro FC, ikomeza kuyobora shampiyona

Ikipe ya APR FC yanyagiye Rutsiro FC ibitego 6-1, ihamya umwanya wa mbere ari na ko igaragaza ko izagira ijambo rikomeye kuri shampiyona y’uyu mwaka. Iyi kipe y’Ingabo yari yakiriye Rutsiro FC kuri Stade y’Akarere ka Bugesera, mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’u Rwanda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Werurwe. Ni […]
2023: U Rwanda mu bihugu bya mbere by’bihangange muri Afurika
U Rwanda rwaje ku mwanya wa karindwi mu bihugu bya Afurika bifatwa nk’ibihange kurusha ibindi muri uyu mwaka wa 2023, nk’uko bigaragazwa na raporo ya ‘ 2023 Global Soft Power Index’. Ni raporo y’ubushakashatsi ikigo Brand Finance cyo mu Bwongereza gikora buri mwaka, bukagaragaza uko ibihugu by’Isi bikurikirana mu buhangange, hagendewe ku ngingo zitandukanye. Brand […]
Ba General Kazura na Tshiwewe wa FARDC bagaragaye baganirira i Roma
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, amaze iminsi i Roma mu Butaliyani aho yitabiriye inama y’inama y’Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bigize umugabane wa Afurika. Ni inama yateguwe n’Ishami ry’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe umugabane wa Afurika (US AFRICOM). General Kazura muri nama yaherekejwe na Maj Gen Vincent Nyakarundi usanzwe […]
Uburyo karemano bwo kurinda impyiko zawe kwangirika
Impyiko zifitiye ubuzima akamaro kanini cyane, kuko ziyungurura amaraso, zikora imisemburo ya hormones, zibika imyunyu ngugu, zivana imyanda n’uburozi mu mubiri kandi zikica uburozi bwa acides buboneka mu mubiri. Kuko impyiko ari ingirakamaro mu buzima, zikwiye kwitabwaho mu buryo bw’umwihariko. Muri iyi nkuru tugiye kukwereka uburyo karemano wakoresha urinda impyiko zawe kuba zakangirika nk’uko tubikesha ikinyamakuru […]
M23 yahaye Perezida João Lourenço igihe ntarengwa cyo kuba yamaze guhagarika imirwano
Umutwe wa M23 wijeje Perezida JoĂŁo Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola ko ugomba kuba wahagaritse imirwano mu bice byose by’uburasirazuba bwa Congo bitarenze tariki ya 07 Werurwe 2023 saa sita z’amanywa. Ni amakuru yemejwe n’ibiro bya Perezida wa Angola bibinyujije ku rubuga rwabyo rwa Facebook, gusa uruhande rwa M23 ntacyo rurayatangazaho. M23 yemeye ko igomba […]
Burundi: Abarenga 20 batawe muri yombi bazira ubutinganyi
Inzego z’umutekano mu gihugu cy’u Burundi zataye muri yombi abantu 24, mu mukwabu zirimo wo guhiga bukware abakwirakwiza ibikorwa by’ubutinganyi. Ku wa Gatanu ni bwo bariya bantu 24 batawe muri yombi bafatiwe i Gitega mu murwa mukuru w’u Burundi. Byabaye ubwo abagize umuryango utegamiye kuri Leta wibanda cyane ku cyorezo cya Virusi itera SIDA witwa […]
Abasirikare 27 bayobowe na Colonel bitandukanyije na FARDC biyunga kuri M23
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko hari abandi basirikare 27 barimo Colonel bitandukanyije n’Igisirikare cy’iki gihugu (FARDC), biyunga kuri M23. Aba basirikare bayobowe na Colonel MoĂŻse Byinshi nk’uko amakuru yatangiye kuvugwa ku wa Gatanu tariki ya 03 Werurwe. Colonel Byinshi watorokanye na bagenzi be 26, ni umwe mu basirikare b’Abanyamulenge bari […]
Butera Knowless yibarutse umwana we wa gatatu
Umuhanzikazi Butera Knowless uri mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana we wa gatatu (Ubuheture) nyuma y’imyaka ibiri yibarutse ubuheta. Knowless n’umugabo we Ishimwe Karake Clement bibarutse umwana wabo wa gatatu muri iki cyumweru nyuma y’igihe bivugwa ko uyu mubyeyi wamenyekanye mu ndirimbo nka Nzabampari, akuriwe. Ishimwe Clement yemeje babyaye umwana wa gatatu nyuma y’amakuru yari […]
Perezida Emmanuel Macron yatangiye uruzinduko rw’akazi muri RDC
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yamaze kugera i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi. Mu ijoro ryakeye ni bwo Perezida Macron yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili, ahakirirwa na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Jean-Michel Sama Lukonde wari kumwe na Minisitiri Christophe Lutundula w’Ububanyi n’Amahanga cyo kimwe na Patrick Muyaya […]