Ba General Kazura na Tshiwewe wa FARDC bagaragaye baganirira i Roma

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, amaze iminsi i Roma mu Butaliyani aho yitabiriye inama y’inama y’Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bigize umugabane wa Afurika.

Ni inama yateguwe n’Ishami ry’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe umugabane wa Afurika (US AFRICOM).

General Kazura muri nama yaherekejwe na Maj Gen Vincent Nyakarundi usanzwe akuriye ubutasi mu ngabo z’u Rwanda.

Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu 42 bya Afurika ni bo bitabiriye iriya nama yatangiye ku wa 27 Gashyantare. Aba barimo n’uw’Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC), Lt Gen Christian Tshiwewe.

Mu mafoto yagiye hanze yerekana ba Gen Tshiwewe na Kazura bagirana ibiganiro, bari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo cyo kimwe na Gen Jacob John Mkunda w’Ingabo za Tanzania.

Ibyo Gen Kazura na bagenzi be baganiraga ntibizwi.

Hari amakuru cyakora avuga ko Gen Tshiwewe yaba yarasabye mugenzi we w’u Rwanda imbabazi, nyuma y’amagambo ya Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa RDC mu mwaka ushize watangaje ko yifuza gukora impinduka z’ubutegetsi mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro aheruka guha itangazamakuru, yavuze ko abona Tshisekedi yarakinaga ngo kuko ibyo yavuze bitashoboka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *