Abasirikare 27 bayobowe na Colonel bitandukanyije na FARDC biyunga kuri M23

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko hari abandi basirikare 27 barimo Colonel bitandukanyije n’Igisirikare cy’iki gihugu (FARDC), biyunga kuri M23.

Aba basirikare bayobowe na Colonel Moïse Byinshi nk’uko amakuru yatangiye kuvugwa ku wa Gatanu tariki ya 03 Werurwe.

Colonel Byinshi watorokanye na bagenzi be 26, ni umwe mu basirikare b’Abanyamulenge bari bakomeye muri FARDC kuri ubu ishinjwa kudaha agaciro abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ibi ni na byo byatumye Colonel Rukunda Makanika Michel yitandukanya na FARDC muri 2019 ajya kwiyunga ku mutwe w’Abanyamulenge wa Twirwaneho ukorera muri Kivu y’Amajyepfo, mbere yo gukurikirwa na Colonel mugenzi we Charles Sematana.

Colonel Byinshi Gakunzi Moïse, yinjiye igisirikare cya Zaïre mu 1991 avuye mu gace ka Mibunda muri Teritwari ya Itombwe muri Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru avuga ko yinjiriye mu ishyamba ry’Akagera, mbere yo gufatanya n’Ingabo zari iza RPA mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Mu 1996 Col Byinshi yambukanye nabandi bambutse barwana intambara yogukuraho Président Mobutu Seseko Kukungwendo Wazabanga, by’umwihariko akaba yari umusirikare ukomeye mu gihe cy’umutwe wa RCD GOMA akorera muri Uvira, Baraka ndetse na Minembwe.

Uyu musirikare w’imyaka 46 wari usanzwe akorera mu mujyi wa Goma, bivugwa ko yinjiriye muri M23 mu gace ka Mweso ho muri Walikale.

Colonel Byinshi yiyunze kuri M23 yiyongera ku bandi basirikare benshi barimo n’abo ku rwego rwa ba Colonel kuva mu minsi yashize batorotse FARDC bakajya kwiyunga kuri uriya mutwe bakomeje kurwanira mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Kuri ubu imirwano hagati y’impande zombi ikomeje kujya mbere muri Teritwari ya Masisi aho inyeshyamba za M23 zirukanye Ingabo za FARDC mu bice bitandukanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *