Sobanukirwa ibyo ukwiye gukora mu gihe wifuza kugira uruhu rwiza

Sangiza iyi nkuru

Abantu batari bake, cyane cyane igitsina gore baba bashaka kugaragara neza ku isura. Ni yo mpamvu ukunze gusanga batakaza igihe kitari gito mu nzu zitanga ubwiza rimwe na rimwe kurya ntibabihe agaciro kuko ashobora kureka icyo kurya akabwirirwa ariko inzara ze zigacongwa, umusatsi ukaboneka, amaherena ndetse n’amavuta yo kwisiga.

Nyamara kujya muri izo nzu ntabwo ari byo byonyine byatuma umuntu agira isura nziza y’uruhu yifuza kuko amafaranga akoresha ashobora kuyifashisha ahaha ibyo kurya byatuma asa uko ashaka bityo akaba ateye ibuye rimwe akica inyoni ebyiri.

Nk’uko bitangazwa na Healthline.com, ngo iyo uriye neza usa neza. Ntabwo ariko wumva umeze neza gusa ahubwo n’uko intungamubiri ziboneka mu byo uba wariye ari zo zituma umubiri umererwa neza na ya sura wifuzaga ikaboneka.

Dore bimwe mu bintu byingenzi wakora kurira ngo ugire urwo ruhu rutoshye.

1. Ibyo kurya

. Ibinyameke: Byinganjemo intungamubiri bita “Selenium” zituma uteremangingo tw’uruhu twiyongera.

. Ibirayi: Ubusanzwe ibirayi byifitemo intungamubiri bita “Beta-carotine” zituma acide itarenga urugero yagenewe mu mubiri, bigatuma uruhu rudakanyarara, zikongera gutuma uturemangingo twiyongera ku bwinshi bigatuma uruhu rugahorana itoto.

. Inkeri: Zirwanya ibyo bita “oxydants” mu mubiri bigatuma umuntu agira uruhu rwiza runoze.

. Imboga rwatsi: Ziganjemo intungamubiri bita “Lutein” zituma uruhu rubasha guhangana n’imirasire y’izuba, ntirwangirike.

. Ibikomoka ku nyama: Twavuga nk’amafi, ifi ndetse n’inyama z’inka byombi bigira intungamubiri nziza ku ruhu mu kuruha ubwiza ntagereranywa.

. Inyanya: Zirimo intungamubiri za “Lycopen” zituma uruhu runifashisha nk’abasirikare hamwe no guhangana n’imirasire y’izuba ishobora kurwangiza.

. Imbuto: Zirimo vitamin C yubaka uruhu kuko ituma habaho “Collagen fibers” bityo imirasire y’izuba ntirwangize.

2. Ibyo kunywa

. Amazi: Atuma umuntu agira uruhu rwiza ruhehereye rudakanyaraye n’iyo mpamvu ukangururwa kuyanywa cyane buri munsi!

. Icyayi: Kirimo ibyo bita “Anti-oxydant” bituma ntacyashobora kwangiza uruhu.

. Ibikomoka ku mata byagabanyijwemo ibinure: Hari amata uzagura apfunyitse usange banditseho ngo Low fat milk. Ni yo avugwa hano. Ndetse burya n’amacunda, ni ubwo bwoko bw’amata. Aya mata abamo vitamini A, ihindukamo beta carotene, igafasha uruhu kumererwa neza. Kandi iyi vitamini inafasha mu gusohora uburozi n’imyanda mu mubiri.

3. Ibindi bintu wakora ushaka uruhu rwiza

.Amavuta ya elayo: Aya mavuta agirira uruhu akamaro haba imbere n’inyuma. Afasha mu kurinda, kugabanya no kuvura ububyimbirwe bw’uruhu ndetse akanafasha mu kurwanya kwangirika k’uruhu imbere ahafashe ku nyama. Kuyisiga by’umwihariko birinda iminkanyari n’uduheri twa hato na hato bikanatuma ugira uruhu rutoshye.

.Umuhondo w’igi ribisi, ubuki ndetse n’umutobe w’indimu: Ibi byose iyo ubyisize ku ruhu, bituma ruhumeka neza ndetse kandi rukagira ubuhehere. Gusa ariko biba byiza wisize umuhondo w’igi wonyine, naho ubuki ndetse n’umutobe w’indimu urabivanga maze ukabyisigira rimwe, nyuma y’iminota 15 ubyisize biba byiza uhise woga amazi meza n’isabune. Bikorwa byibura inshuro 2 mu cyumweru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *