Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), cyanyomoje FARDC cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iheruka gushinja inyeshyamba za M23 kugaba igitero ku birindiro by’abasirikare bacyo bari muri Congo.
Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko, ni we uheruka gushinja M23 gutera ibirindiro by’Ingabo z’u Burundi zoherejwe muri RDC mu butumwa bwa EAC bwo kuhagarura amahoro.
Lt Colonel Ndjike mu itangazo aheruka gusohora yavuze ko “FARDC iramagana M23/RDF yanze guhagarika imirwano ikagaba kuri uyu wa 6 Werurwe 2023 byibasiye ingabo z’u Burundi zo muri EAC, inkambi y’abahunze ya Mubambiro n’inkegero zayo.”
Uyu musirikare yavuze ko mu kugaba kiriya gitero M23 yifashishije ibisasu byo mu bwoko bwa Mortar 82 na 120.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Colonel Floribert Biyereke, yabwiye BBC ko amakuru ya kiriya gitero FARDC ivuga ko nta yo azi.
M23 binyuze mu muvugizi w’Ingabo zayo, Major Willy Ngoma, na yo yahakanye ko itigeze igaba igitero ku ngabo z’u Burundi.
Ati: “Icyo iki gisirikare na Leta bazi ni ukubeshya. Bazi gukora ipfundikanya kugira ngo bereke amahanga ko M23 ari twe babi kandi ari twe tugabwaho ibitero.”
Major Willy Ngoma yunzemo ko FARDC imaze ari yo imaze igihe igaba ibitero by’amabombe, ku buryo yanigeze kurasa indege yayo.


