Ubushinjacyaha bwa gisirikare muri Congo Kinshasa bwasabiye abantu batandatu bakekwaho kwica Luca Attanasio wahoze ari ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC n’abo bari kumwe guhabwa igihano cy’urupfu.
Ku itariki ya 22 Gashyantare 2022 ni bwo Ambasaderi Luca Attanasio, Vittorio Lacovacci wari umurinzi we cyo kimwe na Mustapha Milambo wari utwaye imodoka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM), biciwe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Byari nyuma yo kugwa mu gico ubwo bari bageze muri Parike ya Virunga imaze hafi imyaka 30 yarabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro.
Kuva mu Ukwakira umwaka ushize ni bwo abantu batandatu bakurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rwabo batangiye kuburanishwa.
Mu iburanisha ryabereye kuri uyu wa Gatatu mu rukiko rwa Gisirikare rw’i Gombe mu mujyi wa Kinshasa rufite icyicaro muri gereza ya Ndolo, ubushinjacyaha bwavuze ko Ambasaderi Luca Attanasio n’abo bari kumwe “barashimuswe, bajyanwa rwagati mu ishyamba mbere yo kwicwa.”
Bwagaragaje bariya bantu batandatu nk’abari bagize “agatsiko k’abagizi ba nabi” bategaga abantu igico bakabambura, buvuga ko ku ikubitiro batari bagambiriye kwica Ambasaderi w’u Butaliyani ko ahubwo bari bamushimuse bagamije gusaba $ miliyoni imwe kugira ngo bamurekure.
Ubushinjacyaha bwasabye ko bariya bantu bakurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi bahabwa igihano cy’urupfu.
Ni igihano mu busanzwe kimaze imyaka hafi 20 kidashyirwa mu bikorwa muri Congo, kuko cyasimbujwe icyo gufungwa burundu.
Muri uru rubanza kandi abunganizi mu mategeko ba Ambasaderi y’u Butaliyani muri Congo basabye ko bariya bantu bacibwa $ miliyoni 60 y’indishyi yo guha se wa Ambasaderi Luca.


