Igihugu cy’u Budage cyatangaje ko cyiteguye guta muri yombi Perezida Vladimir Putin, mu gihe uyu mukuru w’Igihugu cy’u Burusiya yaba akandagiye ku butaka bwacyo.
Ni amakuru yemejwe na Minisitiri w’u Butabera w’u Budage, Marco Buschmann mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru Bild kiri mu bikomeye byandikira mu Budage.
Yagize ati: “Putin naramuka yinjiye ku butaka bw’u Budage buzamuta muri yombi hanyuma bumushyikirize Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC). Niteze ko ICC izahamagara Interpol (Polisi mpuzamahanga) vuba ndetse n’ibihugu biyigize hanyuma ikabigezaho ubusabe.”
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Urukiko rwa ICC rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin rumushinja kugira uruhare mu byaha by’intambara byakorewe muri Ukraine.
Ni ibyaha rumushinja kugiramo uruhare kuva muri Gashyantare umwaka ushize, ubwo Ingabo z’igihugu cye zashozaga intambara kuri Ukraine.
Itangazo uru rukiko rwasohoye ku wa 17 Werurwe rivuga ko “Urugereko rwa Mbere rw’iburanisha rya kabiri rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwasohoye impapuro zo guta muri yombi abantu babiri bakekwaho gukorera ibyaha muri Ukraine: Vladimir Vladimirovich Putin na Madamu Maria Alekseyevna Lvova-Belova.”
Putin ashinjwa “kugira uruhare mu cyaha cy’intambara cyo kuvana abaturage (abana) no kubatwata mu buryo butemewe n’amategeko nyuma yo kuvanwa mu bice byigaruriwe muri Ukraine bakajyanwa mu Burusiya.”
Alekseyevna ureganwa na Perezida Putin ni Umurusiyakazi usanzwe akuriye Komisiyo ishinzwe uburenganzira bw’abana mu gihugu cye.
Ashinjwa kuba umucurabwenge wo kuvana abana babarirwa mu 16,000 ku butaka bwa Ukraine bakajyanwa mu Burusiya, gusa we ahakana ibyo birego avuga ko ibyo yakoze ari ukurokora abana b’abanya-Ukraine bashoboraga kugirwaho ingaruka n’intambara.


