Mukamasabo wari Meya wa Nyamasheke yirukanwe

Sangiza iyi nkuru

Inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke, yirukanye ku mirimo uwari umuyobozi wako, Mukamasabo Appolonie ku bw’imyitwarire idahwitse.

Mukamasabo yari Meya wa Nyamasheke kuva muri Nzeri 2019.

Perezida w’Inama Njyanama y’aka karere, Hategekimana Jules CĂ©sar, yatangaje ko Meya Mukamasabo yirukanwe mu nshingano “kubera imyitwarire n’imikorere idahwitse mu kazi ashinzwe.”

Njyanama ya Nyamasheke ntiyigeze itangaza birambuye ibikubiye muri iriya mikorere idahwitse.

Meya Mukamasabo na we yemeje ko atariki umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke mu butumwa yandikiye abo bakoranaga muri uyu mugoroba.

Ati: “Bsr [Bonsoir], ntabwo nkiri mu nshingano zo kuyobora akarere. Mbashimiye uburyo twakoranye. Imihigo irakomeje.”

Iyirukanwa rya Meya wa Nyamasheke rije ryiyongera ku rya Habitegeko Franà§ois wari Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba na we wavanwe mu nshingano na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Kanama 2023.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Mukamasabo wari Meya wa Nyamasheke yirukanwe
    Batinze kubona iyo mikorere idahwitse ahubwo nabo bari bakwiye kujyana nawe, ku ngoma ye umuturage yavugishaga itangazamakuru akaba igicibwa aho agiye gusaba service bakamuhererekanya, abandi bakirukanwa mu kazi ngo kuko bavugishije Itangazamakuru akabiha umugisha. Nizere ko bitarangirira aha haranakorwa iperereza ariko, kuri BAM yaje kwitirirwa MUNINI Motel, ahaaaa nzaba mbarirwa .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *