Umugore wa Chameleone yashyize hanze ukuri kwambaye ubusa ku cyabatandukanyije

Sangiza iyi nkuru

Kuva kera hagiye havugwa byinshi bijyanye no gutandukana kwa Chameleone n’umugore we Daniella ariko bikagibwaho impaka,gusa kuri ubu uyu mugore yabishyize hanze ukuri kose aho bivuga ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo ariryo nyirabayazana.

Uyu mugore wa Chameleone amaze imyaka isaga itatu yaravuye muri Uganda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Uyu mugore ngo yahunze ihohoterwa yakorerwaga n’uyu muhanzi.Mu kiganiro aherutse kugirana n’umuyoboro wa YouTube, Daniella yaje kuvuga impamvu nyayo yatumye batandukana harimo no kubatwa n’inzoga.

Yagize ati”Chameleone yanywaga inzoga nyinshi, akenshi yatahaga saa cyenda za mu gitondo, saa kumi za mu gitondo, cyangwa saa kumi n’imwe za mu gitondo, adashobora kwiyitaho, kandi ukabona ntacyo bimubwiye. Nagaragaje impungenge musaba guhinduka, niyo atabikorera njye akabikorera abana.”

Akomeje agira ati”Sinifuzaga ko atubera urugero rubi abana bacu. Ikibabaje ni uko yanze guhinduka. Umunsi umwe, namuhaye amahitamo hagati yanjye, abana bacu, cyangwa inzoga. Ikibabaje ni uko yahisemo inzoga. Nibwo byabaye ngombwa ko mfata icyemezo kitoroshye cyo kugenda “.

Kunywa inzoga nyinshi kuri Chameleone byari byanamugizeho ingaruka ku buzima bwe, bituma ajyanwa mu bitaro byinshi kubera ikibazo cy’igifu n’umwijima.Ibyo byose bikaba byaratewe no kunywa inzoga nyinshi.Mu kwezi gushize, yinjiye mu bitaro byo muri Amerika kubera ibibazo nk’ibyo, bituma se amwinginga ngo areke inzoga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *