‘Sinajya ahantu bambuza kunywa urumogi’Burna Boy avuga uko yanze kujya i Dubai

Sangiza iyi nkuru

Ubusanzwe amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Damini Ogulu uzwi nka Burna Boy , akaba ari mu babica bigacika mu muziki wo muri afurika by’umwihariko mu gihugu cya Nigeria.

Uyu muhanzi asanzwe atumirwa mu bitaramo bitandukanye agahabwa akayabo gusa kuri iyi nshuro ntibisanzwe bitewe n’uko yanze miliyoni 5 z’amadorali ya Amerika ngo abe yaririmbira abakunzi be i Dubai.

Impamvu ikomeje kuvugwa yaba yaratumye uyu muhanzi areka kujya Dubai, ni uko ngo badatanga ubwisanzure bwo kunywa urumogi n’itabi.Ni nyuma y’uko ngo atari asanzwe abizi ariko aho abimenyeye afata icyemezo cyo kutajyayo.

Ubwo yari mu myitozo n’abamufasha yavuze ko adashobora kujya ahantu batemera ko anywa urumogi.Ati”Nnze amafaranga ya Dubai; Miliyoni 5 z’amadolari ni ikintu gito kuko sinkunda kujya aho batazanyemerera kunywa itabi. (urumogi).

Amategeko n’amabwiriza amwe n’amwe muri Dubai abuza abahagenda kunywera itabi n’urumogi mu ruhame cyangwa se ahantu hateraniye abantu benshi nko ku mazi, muri Parikingi,

Burna Boy asanzwe azwiho gukunda itabi mu buzima bwe bwa buri munsi.Kutabona aho arinywera rero mu gihe yaba agiye gutaramira Dubai byaba ari nk’imbogamizi kuri we.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *