Ikipe ya Rayon Sports yarezwe mu rukiko rw’i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Kompanyi yitwa Nsejjere Sports iyishinja kuba itarubahirije amasezerano y’imyaka 10 bagiranye.
Muri 2009 ni bwo Rayon Sports yasinyanye amasezerano na Nsejjere Sports y’uwitwa Isaac Mayanja yo kuzajya ayambika no kuzana imyenda y’abafana bakayicuruza mu Rwanda.
Amasezerano yavugaga ko iyi kipe izajya yambara brand ya “Nsejjere Sports” yagombaga kujya iyiha imyambaro ku buntu, gusa na yo ikemererwa gucuruza imyambaro y’abafana mu Rwanda.
N’ubwo impande zombi zasinyanye aya masezerano, Rayon Sports ntiyigeze igaragara na rimwe yambaye iyi myambaro nk’uko Fine FM yabitangaje.
Amakuru avuga ko Nsejjere Sports isanzwe ibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze gutanga ikirego mu Rukiko rw’i Washington na rwo rwaramaze kumenyesha Urukiko Rukuru rw’u Rwanda ko Rayon Sports yatumijweho mu rubanza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Olivier Gakwaya wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, yemereye Fine FM ko ariya masezerano yigeze gusinywa.
Ati: “[Nsejjere Company] ndayizi, n’ayo masezerano yarasinywe. Yari ay’imyaka 10, yavugaga ko tugomba kwambara iyo brand ye ya Nsejjere Sports ari yo brand Rayon Sports yagombaga gukoresha, yagombaga kwambika Rayon.”
Gakwaya cyakora yavuze ko nyiri iriya Company witwa Isaac Nsjjere ibyo yari yiyemeje byamunaniye, ibyatumye Rayon Sports ihitamo kwifashisha indi myenda.
Yakomeje agira ati: “Ikindi kibazo cyabayeho ni mu byo yagombaga kutwambika, yagombaga kubanza kutwereka ibyo azazana tukabyemeza cyangwa tukabihakana.”
“Hari ibyo yari yarakoze bidafite amabara ya Rayon Sports, bitariho ibirango bya Rayon Sports, tukabyanga noneho adusaba uburenganzira ko ibyo azanye yabigurisha Kampala, turamwandikira kuri email turamwemerera, twategereje ko akosora ibyo twamubwiye ariko turaheba. Yarabuze ntitwamenye uko byagenze ariko ayo masezerano arahari.”
Gakwaya yavuze ko iriya Company yishe ibyo yari yumvikanye na Rayon Sports ari na yo mpamvu amasezerano y’impande zombi atubahirijwe.


