Abantu batatu kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo bapfuye, ubwo imodoka yari itwaye inka barimo yakoreraga impanuka mu karere ka Rusizi.
Iyi mpanuka yabereye mu mu Mudugudu wa Kadasomwa mu Murenge wa Kamembe ubwo iyo modoka yo mu bwoko bwa FUSO ifite Plaque RAD335F yagwaga mu mugezi witwa Kadasomwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, yatangaje ko uretse batatu bapfuye hari n’abandi babiri bakomeretse.
Ati: “Saa kumi n’ebyiri mu Mudugudu wa Kadasomwa habaye impanuka ya Fuso yari itwaye inka. Umushoferi biragaragara ko yabuze feri imodoka iramanuka igwa mu mugezi wa Kadasomwa. Hapfuyemo abantu batatu, na ho abagabo babiri bagiye kwa muganga.”
Amakuru avuga ko mu nka 25 iriya FUSO yari itwaye, 18 muri zo zahise zipfa na ho zirindwi zarokotse ziravunika.


