2024: Menya ba Ofisiye Jenerali 52 bari mu kazi muri RDF

Sangiza iyi nkuru

Mu kwezi gushize (Ukuboza 2023) Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera ba Ofisiye barenga 700 barimo ba Colonel 17 yahaye ipeti rya Brigadier General (GĂ©nĂ©ral de Brigade).

Muri izo mpinduka kandi Umukuru w’Igihugu yazamuye mu ntera Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wari Lieutenant General, amugira General.

Ni impinduka zaje ziyongera ku zindi zitandukanye yagiye akora mu gisirikare cy’u Rwanda mu mwaka ushize wa 2023.

Muri zo hari nk’izo muri Kanama zasize ashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare barenga 1,000; barimo 12 bo ku rwego rwa ba Ofisiye Jenerali.

Aba barimo ba Gen Kabarebe James na Fred Ibingira, ba Lt Gen Charles Kayonga na Frank Mushyo Kamanzi; cyo kimwe na ba Maj Gen Martin Nzaramba, Eric Murokore, Augustin Turagara, Charles Karamba na Albert Murasira.

Abandi ni ba Brig. Gen Chris Murari, Didace Ndahiro na Emmanuel Ndahiro.

Izi mpinduka zo muri Kanama kandi zabaye mu gihe muri Kamena Umugaba w’Ikirenga wa RDF yaherukaga kwirukana mu ngabo z’u Rwanda abasirikare barimo Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Aloys Mutiganda.

Muri uko kwezi kandi Brig Gen Evariste Murenzi yahinduriwe imirimo, avanwa muri RDF aho yari Umuyobozi wungirije wa diviziyo ishinzwe ibikorwa byihariye; agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS).

Bijyanye n’izi mpinduka, BWIZA yifuje kubagezaho urutonde rw’abasirikare bo ku rwego rwa ba Ofisiye Jenerali bakiri mu kazi muri RDF.

Ni urutonde ruriho ba Ofisiye Jenerali kuva kuri ba Jenerali b’inyenyeri enye (Full Generals) ari na bo bakuru kurusha abandi, kugeza kuri ba Burigadiye Jenerali (Brigadier Generals) bato muri ba Ofisiye Jenerali.

Uru rutonde cyakora ntiruriho abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, abahinduriwe imirimo bakajyanwa mu zindi nzego zishinzwe umutekano, abatabarutse, abafunzwe n’abambuwe impeta za gisirikare nyuma yo guhamywa ibyaha bitandukanye.

Ntirugaragaraho kandi abahunze igihugu bagahitamo kujya mu bikorwa birwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ba Jenerali (Full Generals)

1. Gen Patrick Nyamvumba

2. Gen Jean Bosco Kazura

3. Gen Mubarakh Muganga

Ba Liyetona Jenerali (Lieutenant Generals)

1. Lt Gen Jean Jacques Laurent Mupenzi

2. Lt Gen Innocent Kabandana

Ba Jenerali Majoro (Major Generals)

1. Maj Gen Emmanuel Bayingana

2. Maj Gen Alexis Kagame

3. Maj Gen Emmy Ruvusha

4. Maj Gen Joseph Nzabamwita

5. Maj Gen Wilson Gumisiriza

6. Maj Gen Charles Rudakubana

7. Maj Gen Andrew Kagame

8. Maj Gen Ruki Karusisi

9. Maj Gen Eugène Nkubito

10. Maj Gen Willy Rwagasana

11. Maj Gen Vincent Gatama

12. Maj Gen John Baptist (Jean Baptiste) Ngiruwonsanga

13. Maj Gen Denis Rutaha

14. Maj Gen Ephraim Rurangwa

15. Major Gen Vincent Nyakarundi

Ba Burigadiye Jenerali (Brigadier Generals)

1. Brig Gen James Ruzibiza

2. Brig Gen Frank Mutembe

3. Brig Gen Firmin Bayingana

4. Brig Gen John Bosco Rutikanga

5. Brig Gen Fred Muziraguhara

6. Brig. Gen Johnson Hodari

7. Brig Gen John Bagabo

8. Brig Gen Augustin Gashayija

9. Brig Gen Joseph Demali Muzungu

10. Brig Gen Gacinya Rugumya

11. Brig Gen Pascal Muhizi

12. Brig Gen Ronald Rwivanga

13. Brig Gen Andrew Nyamvumba

14. Brig Gen Karuretwa Patrick

15. Brig Gen Godfrey Gasana

16. Brig Gen Bertin Mukasa Cyubahiro

17. Brig Gen Jean Paul Bitega

18. Brig Gen Nelson Rwigema

19. Brig Gen Albert Rugambwa

20. Brig Gen Deo Rusanganwa

21. Brig Gen Jean Paul Karangwa

22. Brig Gen Cooper Mike Mujuni

23. Brig Gen David B Ngarambe

24. Brig Gen Franco Rutagengwa

25. Brig Gen Théodomire Bahizi

26. Brig Gen Célestin Kanyamahanga

27. Brig Gen Adolphe Simbizi

28. Brig Gen Jean Paul Nyirubutama

29. Brig Gen Jules Rwirangira

30. Brig Gen Faustin Tinka

31. Brig Gen Jean Chrysostome Ngendahimana

32. Brig Gen Frédéric Itangayenda.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. 2024: Menya ba Ofisiye Jenerali 51 bari mu kazi muri RDF
    Thanks for the infos
    Gusa ubanza muri ba Major Generals mwibagiwemo Magor General NYAKARUNDI the actual ACOS

  2. 2024: Menya ba Ofisiye Jenerali 51 bari mu kazi muri RDF
    Bwiza muradutuburiye kbs iyo muvuga ba Gen igihugu gifite bakiri mukazi mukibagirwa umugaba w’ingabo zirwanira kubutaka koko muba mwumva mudatesheje ikinyamakuru cyanyu agaciro?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *