Biravugwa ko Mani Martin yugarijwe n’ubukene butuma adasohora ibihangano bishya

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Maniraruta Martin wamenyekanye nka Mani Martin, biravugwa ko ubukene bumumereye nabi ku buryo ngo yaba yarabuze ubushobozi bwo gusohora ibihangano bishya.

Mu kwezi k’Ukuboza 2022, nibwo uyu musore aherutse gushyira hanze indirimbo ye aheruka yise ‘Nomade’.Bisobanuye ko amaze umwaka nta kindi gihangano asohoye ari nayo ntandaro y’ibikomeje kuvugwa ko yaba yarabuze ubushobozi.

Ikindi wavuga n’uko adaheruka kumvikana aririmba mu bitaramo bitandukanye yewe no mu itangazamakuru ni gacye akunze kugaragara.

Gusa nk’umuntu watangiye umuziki hambere kandi akanagaragaza ubuhanga, hari n’abandi bashobora kuba batekereza ko afite byinshi ahugiyemo bijyanye n’umuziki ariko bitamusaba ko asohora ibihangano cyangwa se wenda yarafashe akaruhuko.

Mu gushaka kumenya ukuri kuri ibyo byibazwa na benshi, BWIZA.COM yagerageje kuvugisha Man Martin ku murongo wa Telefoni ariko ntiyashobora kwitaba ngo abe yatanga umucyo kuri ayo makuru avuga ko iwe ubukene bunuma.

Man Martin yamenyekanye ubwo yakoraga indirimbo zitandukanye zakunzwe.By’umwihariko iyamuzamuriye izina ni iyo yise ‘Urukumbuzi’ yasohoye ubwo yari akibarizwa mu muziki uririmbwa mu nsengero dore ko icyo gihe yaririmbiraga mu itorero ADEPR.

Gusa na nyuma yaje kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ariko ntiyagira amahirwe yo kugira igihembo yegukana ariko indirimbo ze zikomeza gutumbagira no kunyura amatwi ya benshi dore ko ubusanzwe ari umwe mu bahanga u Rwanda rufite.

Umuhanzi Mani Martin muri Nyakanga 2023 yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari agiye gusoreza amasomo ye y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.Ni buruse ihabwa abantu bafite imishinga itandukanye ishingira ku mpano zabo kandi iganisha ku kurema impinduka nziza mu muryango mugari aho baba.

Gusa nyuma y’aya makuru ntawamenye ibindi byakurikieyeho ku buryo hari n’abavuga ko yaba yaragarutse mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Biravugwa ko Mani Martin yugarijwe n’ubukene butuma adasohora ibihangano bishya
    Ariko ndumiwe.Wowe unanirwa kwandika ibiteza imbere abaturage ukajya mumatiku ngo abantu bakennye.Ibyo atunzese urabizi?Gucecekase byo ni ugukena? Igisha abantu uko borora,gukoresha ifumbipe,kuzigama ,kwirinda indwara nibindi.Naho ubundi uragaragaza ubuhanga bukeya mu murimo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *