DJ Keystone yaburiwe irengero, birakekwa ko yaba yarohamye mu Kivu

Sangiza iyi nkuru

Niyomugabo Jules [DJ Keystone] uri mu ba DJs barimo bazamuka neza mu kuvanga umuziki mu Rwanda, birakekwa ko yarohamye mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yaburiwe irengero.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko DJ Keystone bikekwa ko yarohamye mu kiyaga cya Kivu, nyuma y’uko ku nkombe zacyo habonetse ibikoresho bye ndetse n’ibyangombwa bye.

Ni ibikoresho byabonetse mu mudugudu wa Rambo, akagari ka Kiraga ho mu murenge wa Nyamyumba.

Raporo y’inzego z’ibanze muri uyu murenge ivuga ko kuri uyu wa 27 Ukuboza ari bwo abarinda ku mashyuza batanze amakuru y’uko babonye “imyenda, inkweto na telefoni by’uwitwa Niyomugabo Jules biri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, bikaba bikekwa ko yarohamye mu mazi.”

Iyi raporo ikomeza ivuga ko “ubuyobozi bw’umurenge bufatanije n’inzego z’umutekano (Polisi, Dasso, RF na RIB) Twageze ahavuzwe haruguru tuhasanga inkweto, telephone Infinix, charger n’imyenda bya NIYOMUGABO Jules.”

RIB ngo yahise ikora inyandikomvugo, binaba ngombwa ko hitabazwa ishami rya Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi kugira ngo ishakishe uriya musore.

Umwe mu bantu bazi DJ Keystone yabwiye BWIZA ko ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 26 Ukuboza bari bahuriye mu kabari kari kuri ‘Brasserie’, aho yari yasohokanye n’incuti ze.

Ubwo twandikaga iyi nkuru hari hagitegerejwe ko Police Marines ishakisha uriya musore wavukiye mu karere ka Musanze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *