Miss Nishimwe Naomie yemereye Tesfay kuzamubera umugore

Sangiza iyi nkuru

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2020, yambitswe impeta n’umunya-Ethiopia Michael Tesfay bamaze imyaka ibiri bakundana.

Mu ntangiriro za 2022 ni bwo byatangiye kuvugwa ko aba bombi baba bakundana, mbere yo kubyemeza biciye mu mafoto bagiye bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Ku wa Mbere tariki ya 1 Mutarama 2024 ni bwo Tesfay yemeje ko Naomie yemeye kumubera umugore, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.

Yagize ati: “Nishimiye kuba ngiye kumarana nawe ubuzima nshigaje, kandi mpaye Imana icyubahiro biciye mu mubano wacu Nishimwe Naomie.”

Tesfay yunzemo ko we na Miss Nishimwe Naomie bitegura gukora ubukwe, n’ubwo atigeze atangaza igihe buzabera.

Mu gihe ubu bukwe buzaba bubayeho, Nishimwe Naomie azaba abaye umukobwa wa kane wabaye Nyampinga w’u Rwanda ubashije gukora ubukwe kuva muri 2009.

Ni nyuma ya Miss Bahati Grace, Kayibanda Mutesi Aurore na Iradukunda Elsa mu mwaka ushize wa 2022 washyingiranwe na Ishimwe DieudonnĂ© ‘Prince Kid’ wahoze ategura irushanwa rya Miss Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *