Mu gihe kitari kinini mu Rwanda hatangijwe uburyo buzwi nka ‘Plea Bargain’ imanza zirenga ibihumbi 5 zimaze gukemuka hatagombye kwitabaza inkiko.
Ni uburyo bwatangijwe mu butabera bw’u Rwanda bugamije gukemura imanza zitageze mu nkiko, ahubwo hakabaho ibiganiro by’ubwumvikane hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa, bumaze gutuma hakemuka imanza zirenga 5 000.
Icyo ubu buryo bufasha, ni ukugabanya umubare w’abafungwa n’ubucucike mu magereza, ndetse no kwihutisha imanza. Ni uburyo bukoreshwa mbere y’uko ikirego kiregerwa Urukiko, Ubushinjacyaha bukaganira n’uregwa, hakabaho ubwumvikane, ku buryo ikibazo gikemuka kitageze mu Rukiko.
Uhereye muri Kanama kugeza mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2023, hakemutse ibibazo birenga 4 000 hakoreshejwe ubu buryo, byaje byiyongera ku bindi 1 500 byakemutse mu mwaka wa 2022, dore ko bwatangiye mu kwezi k’Ukwakira 2022.
Mu cyiciro cya mbere cy’imyaka itanu y’igerageza ry’ubu buryo ryatangiriye mu Nkiko z’Ibanze za Gasabo Nyarugenge, Gicumbi, Muhanga, na Musanze. Gusa inzego z’Ubucamanza zavuze ko bugomba gukoreshwa mu Gihugu hose.Ibyaha birimo ubujura ndetse n’iby’urugomo nibyo byahereweho mu gukoresha ubwo buryo, ariko bakazajya bugenda bwaguka.
Mu gihembwe cya nyuma cy’umwaka wa 2023, hagaragaye imanza nyinshi zacyemutse hakoreshejwe ubu buryo, aho mu kwezi k’Ukwakira hakemutse 960, mu Ugushyingo hakemuka imanza 1 166, mu gihe mu Ukuboza hakemutse 795.
Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison avuga ko ubu buryo butanga icyizere cy’ubutabera bwiza, kandi bwihuse.Uretse kuba bwafasha uregwa kudafungwa, bunorohereza inzego z’ubutabera kuba zabona ibimenyetso ndetse n’amakuru y’abaregwa mu buryo butagoye, ndetse bukanafasha mu buryo bwo kuburizamo icyaha kiriho gitegurwa.
Mutabazi yagize ati “Abantu bari kubona ubutabera mu gihe gito. Bamwe mu bakemuriwe imanza binyuze muri plea bargaining bashoboraga kuzaburanishwa mu mpera z’uyu mwaka.”


