M23 yongeye gutanga impuruza ku basivili b’i Mweso babyutse baraswaho amabombe

Sangiza iyi nkuru

Umutwe w’abarwanyi ba M23, uratabariza abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko ab’i Mweso ko bakomeje gukorerwa ubugizi bwa nabi n’Ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo barimo FDLR,SADC, ingabo z’abarundi n’abandi.

Mu butumwa umuvugizi w’uyu mutwe mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka yashyize ku rubuga rwa Twitter(X), yavuze ko abaturage b’i Mweso bakomeje guteseka kuko barimo gukomeza kuraswaho n’ibibunda biremereye hakanakoreshwa indege z’intambara n’izitagira abapilote.

Icyakora avuga ko M23 ikomeje kubarwanaho ibarengera dore ko ngo amahanga akomeje kurebera ntagire icyo abikoraho.

Yagize ati”Guhera ku mugoroba w’ejo, uturere dutuwe cyane muri Mweso no mu turere tuyikikije barimo guterwa ibisasu n’Ihuriro ry’ingabo z’i Kinshasa(FARDC), FDLR, MERCENARIES, MILITIA, INGABO Z’ABURUNDI na SADC.Harimo gukoreshwa ibibunda biremereye , Drone n’indege z’intambara mu kurasa abaturage.”

Ni mu gihe aka gace ka Mwese gaherutse kuberamo imirwano ikaze yahitanye ubuzima bw’abasiviri 20 ndetse ibikorwaremezo birimo amashuri birangirika.M23 yakomeje ishinja izi ngabo z Leta ko iyo ziri kubarasaho zitareba abaturage ahubwo zirasa buhumyi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. M23 yongeye gutanga impuruza ku basivili b’i Mweso babyutse baraswaho amabombe
    M23 yita niyemereko ikubitwe kuko ikigaragara yihisha mubaturage,gusa abasiville nibo barabigenderamo,kdi intambara yanyayo nibwo igiye gutangira,aha nahanyagasani

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *