Kirehe: Impanuka ya Gaz mu mpunzi z’Abarundi yahitanye umwana umwe
Ahagana i saa moya z’ijoro ku munsi wo ku cyumweru taliki ya 04 Gashyantare 2024, nibwo abantu batatu batwitswe ku buryo bukomeye na Gaz ubwo bari batetse, umwana umwe ufite amezi abiri yahise ahasiga ubuzima, mama we na mukuru we w’imyaka ine bo bararembye cyane. Byabereye mu karere ka Kirehe, mu murenge wa Mahama mu […]
CYAMUNARA Y’ISUKARI Y’AKEZA KIWACU Ltd

Ubuyobozi bwa za Gasutamo buramenyesha Abantu bose ko ku wa 23 Gashyantare 2024 buzagurisha muri cyamunara Isukari y’ Akeza Kiwacu Ltd yafatiwe muri magendu ingana na toni 54. Iyo cyamunara izabera ahakorera ishami rishinzwe kurwanya magendu (SI&DI) i Masoro mu cyanya cy’inganda saa tatu za mugitondo. Abifuza ibindi bisobanuro kuri iri tangazo mwareba ku ifoto […]
Ni iki cyagenzaga Perezida Nyusi uherutse mu Rwanda mu gisa nk’ibanga?
Ku wa 26 Mutarama, Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique wari waje i Kigali ku munsi wari wabanje. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwabyo rwa X icyo gihe byavuze ko ibiganiro bya Perezida Kagame na Nyusi byibanze “byibanze ku byakorwa mu rwego rwo gukomeza […]
Umukinnyi Cédric Bakambu aratabariza abakomeje kwicirwa mu Burasirazuba bwa Congo
Umukinnyi CĂ©dric Bakambu w’ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko ubusanzwe ukinira ikipe ya Real Betisse yo muri Espagne, arimo aratabariza abasivili bakomeje kwicirwa mu Burasirazuba bwa Congo. Abinyujije ku rubuga rwa twitter (X) uyu mukinnyi usanzwe akina ku mpande haba mu ikipe y’Igihugu ya RDC (LĂ©opards) na Real Betisse, avuga ko ari […]
Musanze:Imvura idasanzwe yasakambuye amacumbi y’abarimu inangiza imyaka
Kuri iki cyumweru Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze haguye imvura idasanzwe ivanze n’imiyaga yibasiye ibi bice isakambura amacumbi icyenda y’abarimu, inasenya inzu y’umuturage. Iyi mvura yangije imyaka, inafunga imihanda yahagaritse urujya n’uruza rw’ibinyabiziga.Abagizweho ingaruka n’ibiza bahumurijwe ndetse hari gukorwa ibarura ngo hamenyekane umubare w’ibyangiritse. Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize umuhanda Gakenke-Musanze wari […]
Amerika yasabye u Rwanda ‘kuvana bwangu Ingabo zarwo muri RDC’
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye gusaba u Rwanda guhagarika ubufasha zivuga ko ruha umutwe wa M23, no kuvana bwangu muri RDC ingabo zivuga ko ruhafite. Ni ubusabe Amerika yatanze biciye muri Ambasade yayo i Kinshasa. Iyo Ambasade mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Mbere, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigishyize imbere gahunda […]
Perezida Ramaphosa yavuze ku muhanzikazi Tyla wabaye inkuru muri ‘Grammy Awards”
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yashimye umuririmbyi Tyla kuba yaratsindiye igihembo cya Grammy Awards ku nshuro ya mbere muri Kategori (Category) y’umuziki mwiza nyafurika. Perezida Ramaphosa ati” Tyla wacu yatsindiye Igihembo Cy’umuziki Nyafurika kubera indirimbo ye ‘Amazi’ kuri #Grammys. Niwe munyafurika ukiri muto wegukanye igihembo nk’iki, yiyongera ku rutonde rw’abahanzi n’abacuranzi bakomeye bo muri […]
Burundi: Perezida Ndayishimiye aryamye ku moko y’abishakira ibiryo
Mu biganiro byagarukaga ku kurebera hamwe uko ubumwe by’Abarundi bwifashe ndetse n’icyakorwa ngo buzahurwe perezida Evariste Ndayishimiye yabajijwe niba igihe kitageze ngo iki gihugu kigobotore ingoyi yo kwibona mu ndorerwamo y’amoko maze asubiza yemeza ko nta mpamvu yo gukuraho amoko kuko atari cyo kibazo ariko anemeza ko abokoresha ayo moko ari abishakira indonke. Igihugu cy’Uburundi […]
Perezida Andrzej Duda arabura amasaha make akagera mu Rwanda
Perezida Andrzej Duda wa Pologne ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Mutarama, mu ruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’igihugu cye n’u Rwanda. Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Perezida Paul Kagame, StĂ©phanie Nyombayire. Perezida Andrzej Duda uzaba aherekejwe na madamu we, Agata Kornhauser-Duda, azagera i Kigali akubutse i Nairobi muri Kenya […]
Senegal:Igitekerezo cya Perezida Macky Sall gikomeje kwatsa umuriro mu gihugu
Mu gihugu cya Senegal ibintu bikomeje kurushaho kuba bibi nyuma y’uko harimo kurebwa niba amatora yari ataganyijwe muri uyu mwaka yasubikwa akimurirwa mu mwaka utaha. Abaturage by’umwihariko ababarizwa mu mujyi wa Dakar bakomeje imyigaragambyo yamagana iki gitekerezo.Ni mu gihe Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko yo ikomeje gusuzuma niba koko aya matora akomeza cyangwa niba asubikwa. […]
Liberia: Isanduku ya Leta “irimo ubusa”
Perezida wa Liberiya Joseph Nyuma Boakai aravuga ko isanduku ya Leta iri mu mazi abira. Kuva yagera ku butegetsi, ku wa 22 Mutarama 2024, Joseph Nyuma Boakai ntiyahwemye kugaragaza ko amafaranga miliyoni 40 z’amadolari zavuzwe n’uwo yasimbuye Georges Weah atari ibyo. Ngo nyuma y’aho arahiriye yasanze isanduku ya Leta irimo miliyoni 20 n’igice z’amadorari. Ibi […]
Icyoba i Goma nyuma y’uko M23 ifunze amayira yerekezayo
Abatuye Umujyi wa Goma wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru baravuga ko bafite ubwoba bw’uko bakomeza kubaho, nyuma y’uko M23 yigaruriye inzira hafi ya zose zinjirayo. Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama inyeshyamba za M23 ni zo zigenzura umuhanda uhuza imijyi ya Goma, Sake, Shasha, Minova na Bukavu; nyuma yo gukwiza imishwaro ihuriro […]
M23 yongeye gutanga impuruza ku basivili b’i Mweso babyutse baraswaho amabombe
Umutwe w’abarwanyi ba M23, uratabariza abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko ab’i Mweso ko bakomeje gukorerwa ubugizi bwa nabi n’Ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo barimo FDLR,SADC, ingabo z’abarundi n’abandi. Mu butumwa umuvugizi w’uyu mutwe mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka yashyize ku rubuga rwa Twitter(X), yavuze ko abaturage b’i Mweso bakomeje guteseka kuko barimo gukomeza kuraswaho […]
Namibia yabonye undi Perezida mushya nyuma ya Dr. Hage witabye Imana
Nyuma y’amasaha macye Perezida wa Namibia Dr. Hage G. Geingob yitabye Imana, hashyizweho undi Perezida witwa Nangolo Mbumba wari usanzwe ari icyehera cye(Visi Perezida ) kuva 2018 . Uyu muyobozi yashyizweho nka Perezida w’inzibacyuho mu gihe hategerejwe amatora mu mpera z’uyu mwaka wa 2024. Nangolo Mbumba, yavuze ko n’ubwo yashyizweho nk’usimbuye nyakwigendera, ataje ku bwo […]
Indi batayo y’Abarundi yerekeje muri Kivu y’Amajyaruguru guhangana na M23
Amakuru akomeje kuvugwa ajyanye n’urugamba rukomeje gufata indi ntera hagati ya FARDC n’abambari bayo ndetse n’umutwe wa M23, aravuga ko hari abasirikare b’u Burundi barenga 600 bajyanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhashya aba barwanyi. Ni amakuru atangazwa n’Ikinyamakuru MCN , nacyo gikesha umwe mu basirikare b’u Burundi uri ku murongo w’urugamba, aho ngo […]
Nyabihu: Umwarimu ‘yatangiye kujya mu mazi abira’ nyuma yo gutangaza ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda
Hakizimana Innocent wigisha mu karere ka Nyabihu, aravuga ko yatangiye gushinjwa n’abayobozi b’ishuri yigishaho kubiba amacakubiri muri bagenzi be bamuhora kuba aheruka gutangaza ko ateganya kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri Nyakanga. Mu ibaruwa ubuyobozi bw’Urwunge rw’Amashuri rwa REGA ADEPR Hakizimana yigishaho ruheruka kumwandikira, bwamusabye ibisobanuro nyuma yo kumushinja gutuka mugenzi witwa Ukwisanga Jean […]
Ikiganiro umunyamakuru Alain Foka yagiranye na Perezida Ibrahim Traoré wa Burkinafaso (Igice cya 3)
Alain Foka, ni umunyamakuru ukomoka mu gihugu cya Cameroun. Azwi cyane akorera ikinyamakuru RFI cy’Abafaransa. Kuva umwaka ushize ni umunyamakuru wikorera ku giti cye. Yamenyekanye cyane ku nkuru zicukumbuye, zivuga kuri politiki y’Afurika. Muri iyi nkuru, turabagezaho ikiganiro yagiranye na Perezida wa Burukinafaso Capitaine Ibrahim TraorĂ©. Iki gice cya gatatu kirakomereza ku bijyanye n’imiyoborere. Alain […]
Inama za MINISANTE ku kuburizamo Cancer zikomeje kwibasira imbaga
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), itangaza ko mu buryo bunogeye buri wese, hari Cancer zimwe na zimwe usanga zishobora kuburizwamo ari uko umuntu yakoze Siporo. Ibi ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Sabin Nsanzimana kuri icyi Cyumweru taliki 04 Gashyantare2024 , ubwo habaga Siporo rusange izwi nka CAR Free Day iba kabiri mu Kwezi. Minisitiri Sabin , yavuze […]
Kagame yafashe mu mugongo umuryango w”umuvandimwe we n’incuti ye’ Geingob
Perezida Paul Kagame yafashe mu mugongo umuryango wa Dr Hage Geingob ndetse n’abaturage b’igihugu cya Namibia, nyuma y’urupfu rw’uriya wari Perezida wabo. Umukuru w’Igihugu yabafashe mu mugongo biciye mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, aho yagaragaje Geingob nk’umuvandimwe ndetse n’incuti ye. Yagize ati: “Nihanganishije mushiki wanjye, Monica Geingos, umuryango we wose ndetse n’abaturage […]