c047cd21-4b75-435c-a2b6-68a3508e79a8.jpg

M23 yemeje ko yiteguye gusubira inyuma

Sangiza iyi nkuru

Abarwanyi ba M23, batangaje ko biteguye gusubira inyuma mu gihe cyose Guverinoma ya Congo yaba irekeye aho kubagabaho ibitero.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka usanzwe ari umuvugizi w’uyu mutwe wa M23 mu bya Politiki, rivuga ko aba barwanyi nta gahunda yo gufata Goma bafite nk’uko Leta ya Congo igenda ikwirakwiza icengezamatwara ryayo, icyakora ngo mu gihe baba bakomeje kubarasaho bakomeza imirwano.

Uyu mutwe wibumbiye muri Alliance Fleuve Congo (AFC)uvuga ko ushaka amahoro binyuze mu biganiro bya Politiki nk’igisubizo kirambye, ikanahamagarira imiryango mpuzamahanga n’abayobozi bo mu karere gushyigikira izo mbaraga zo kugarura amahora mu Burasirazuba bwa Congo.

Iri tangazo rije nyuma y’uko abarwanyi ba M23, bivugwa ko bakomeje imirwano ibihanganishije na FARDC n’ihuriro ryayo ku buryo ngo habura gato uyu mutwe ngo wigarurire umujyi wa Sake.

Ni umujyi ufite icyo uvuze muri Kivu y’Amajyaruguru kuko uri mu marembo ya Goma.Abaturage uruvunganzoka bamaze guhunga imirwano berekeza i Goma , ariko amakuru ahari n’uko n’ubundi uyu mujyi wamaze kugotwa.

Iyi mirwano isunikira M23 gufata sake, yabyukiye n’ubundi mu duce dutandukanye nka Mushaki no mu nkengero zaho mu bitero bya bombe bishyira mu kaga ubuzima bw’abasivili byagabwe na FARDC nk’uko byatangajwe na M23, mu gihe bivugwa ko mu gace ka Mugunga hongeye kugwa igisasu.

Umujyi wa Sake mu gihe waramuka ufashwe, byaba ari ikimenyetso ntayegayezwa ko Goma nayo yaba igeze mu biganza bya M23 n’ubwo itangaza ko ataricyo igamije keretse ikomeje kuraswaho.Uyu mujyi kandi bivugwa ko urimo ibirindiro by’ingabo z’Abarundi zivugwa gufasha ingabo za Congo (FARDC) n’imitwe yitwaza intwaro nka Mai Mai, FDLR, n’urubyiruko rwibumbiye muri Wazalendo mu mirwano bahanganyemo na M23.

c047cd21-4b75-435c-a2b6-68a3508e79a8.jpg

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. M23 yemeje ko yiteguye gusubira inyuma
    M23 ko numva iri gusaba ibiganiro Kandi ariyo iri gutsinda ku rugamba,bayiteze amatwi amahoro akaboneka?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *