Senegal: Inteko yatoye itegeko risubika amatora, abatavuga n’ubutegetsi babanje gusohorwa

Mu gihugu cya SĂ©nĂ©gal, Inteko ishinga amategeko yatoye kuri uyu wa 05 Gashyantare 2024 mu buryo urebye bwa rusange umushinga w’itegeko usubika amatora ya perezida yari ateganijwe muri uyu mwaka mu kwezi kwa Gashyantare akazaba ku wa 15 Ukuboza 2024. Aya matora yabayeho habayeho gusohora ku ngufu abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi. Ibi byakozwe na jandarumori […]

Abashaka kwiga igisirikare muri Pologne Perezida Duda yabakinguriye amarembo

Perezida Kagame na mugenzi we Andrzej Duda bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru , ibyinshi bikaba byaganishaga ku mubano w’ibihugu byombi na Dipolomasi muri rusange. Ni ibiganiro umukuru w’Igihugu cya Pologne yahayemo ikaze urubyiruko rushaka kwiga ibya gisirikare n’ubundi bumenyi bwa rusange aho yavuze ko amarembo akinguye. Andrzej Duda ati”Mu gihe u Rwanda rwaba ruri mu byago natwe […]

CAN:Abanya-Nigeria babujijwe kugaragaza ibyishimo mu mukino wa Nigeria na Afurika y’Epfo

Abanyanijeriya baba muri Afurika y’Epfo babujijwe kugaragaza ibyishimo mu gihe baba babonye intsinzi mu mukino uhuza Nigeria na Afurika y’Epfo uribube kuri uyu wa Gatatu taliki 07 Gashyantare 2024. Impamvu y’uku kwitwararika ni uko ngo ibi bihugu byombi bisanzwe bihangana kuva na cyera,ariko kuri iyi nshuro bikaba byageze ku rwego rw’umupira w’amaguru.Amakuru avuga abayobozi bahagarariye […]

Hagaragajwe imyanzuro y’Inama y’Umushyikirano ya 19

gfvdg-dwqaag9qm.jpg

Kuri uyu wa gatatu, itariki 7 Gashyantare 2024, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje imyanzuro 13 yafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 yateranye kuva kuwa 23 kugeza kuwa 24 Mutarama iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Burundi: Uwahoze ari visi perezida arashinja CNDD-FDD gukenesha Abarundi ku bwende

Uwahoze ari Visi Perezida w’u Burundi, Frederick Bamvuginyumvira arashinja ubutegetsi bwa CNDD-FDD gushaka gukenesha Abarundi ku bwende binyuze mu kwigarurira imitungo yabo. Uyu munyapolitiki ubarizwa mu ishyaka CNDD-FDD yatangaje ibi yisunze ibyavuye mu mwiherero wahuje Abarundi baturuka mu nzego zitandukanye wabereye mu gihugu cy’u Bubiligi mu kwezi gushize. Avuga ko batahuye ko mu gushaka gushyingura […]

Burera: Guhinga amasaka biri kubaviramo gufungwa cyangwa gicibwa amande

Mu Karere ka Burera abahinzi barinubira kuba urimo guhinga amasaka ari gucibwa amafaranga abandi bagafungwa n’inzego z’ibanze zibegereye nyamara aricyo gihingwa cyera iwabo kikabateza imbere nk’uko bitangazwa n’abahinzi. Mu bice bitandukanye by’akarere ka Burera mu mirenge ya Cyanika na Kagogo muri aka karere, abahinzi baravuga ko bahangayikishijwe nuko muri iki gihe cyo kubiba abari guhinga […]

M23 yemeje ko yiteguye gusubira inyuma

c047cd21-4b75-435c-a2b6-68a3508e79a8.jpg

Abarwanyi ba M23, batangaje ko biteguye gusubira inyuma mu gihe cyose Guverinoma ya Congo yaba irekeye aho kubagabaho ibitero. Mu itangazo ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka usanzwe ari umuvugizi w’uyu mutwe wa M23 mu bya Politiki, rivuga ko aba barwanyi nta gahunda yo gufata Goma bafite nk’uko Leta ya Congo igenda ikwirakwiza icengezamatwara ryayo, icyakora […]

Perezida Kagame yakiriye yakiriye mu Cyubahiro Andrzej Duda wa Pologne

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Gashyantare yakiriye mu cyubahiro mugenzi we Andrzej Duda wa Pologne uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare ni bwo Perezida Duda na Madamu we, Agata Kornhauser-Duda, bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, bakirwa na […]

Umujyi wa Sake waba wafashwe na M23?

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Sake wo muri Teritwari ya Masisi. Ni nyuma y’imirwano yaramukiye hafi y’uyu mujyi kuva mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Gashyantare. Ni imirwano yatumye abenshi mu batuye i Sake bahunga. Sake biravugwa ko yaguye mu […]

Muyaya yatangaje aho gahunda ya Tshisekedi yo ‘gutera u Rwanda’ igeze

Minisitiri w’Itumanaho wa RDC akanaba Umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu, Patrick Muyaya, yatangaje ko kuri ubu bitakundira Perezida FĂ©lix Tshisekedi gusohoza isezerano ryo gushoza intambara ku Rwanda yahaye abanye-Congo, kuko ahugiye mu gushyiraho inzego nshya z’igihugu. Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo Tshisekedi yijeje abanye-Congo ko mu gihe umutwe wa M23 waba wigaruriye akandi gace […]

Impaka nyinshi hagati ya USA n’u Burusiya ku ikoreshwa rya misile za Korea na patriot muri Ukraine

Kuri uyu wa Kabiri, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje u Burusiya kuba bwararashe nibura misile icyenda bwahawe na Koreya ya Ruguru muri Ukraine, mu gihe Moscou yavuze ko Washington ari “icyitso kiziguye” mu ihanurwa ry’indege y’ubwikorezi y’igisirikare cy’u Burusiya mu kwezi gushize. Ambasaderi w’u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye, Vassily Nebenzia na Ambasaderi wungirije wa […]

‘Gusimbuza impyiko ubu turi muri gahunda yo kuyishyira muri Mituweli’ MINISANTE

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko hari zimwe mu ndwara zikomeje harimo n’izitandura zimo gushyirwa ku bwisungane mu kwivuza(Mutuel de Sante.) Ibi byasobanuwe na Minisitiri Dr Nsanzimana yasobanuye ko kuba hari indwara zivurizwaga hanze hatakoraga Mituweli, ariko ko ubwo zatangiwe kuvurirwa mu gihugu, harebwa uko na zo zashyirwa muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, Mituweli. Yagize ati: ” […]

Lt Col. Willy Ngoma yanyomoje Patrick Muyaya

Umuvugizi w’ishami rya gisirikare ry’umutwe wa M23, Lt Col Willy Ngoma, yanyomoje amakuru avuga ko hari uduce mu two uriya mutwe waherukaga kwigarurira ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya RDC ryaba ryamaze kwisubiza. Lt Col Ngoma yakomozaga ku makuru amaze iminsi avuga ko FARDC n’abo bafatanya ku rugamba baba baherutse kwambura M23 agace ka Shasha ko […]

Antony Blinken yatuwe agahinda k’abanye Gaza

Kuri uyu wa kabiri, umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yakomeje urugendo rwe mu rwego rwa diplomasi mu burasirazuba bwo hagati, maze aturwa agahinda ka banjye Gaza bakomeje kubura amahwemo. Blinken yahuye n’abayobozi ba Misiri mu rwego rwo gushyira ingufu mu guhagarika intambara ya Isiraheli na Hamas mu rwego hagamijwe […]

Sebastian Pinera wabaye Perezida wa Chili yishwe n’impanuka

Sebastian Pinera, wabaye Perezida wa Chili yapfuye kuri uyu wa Kabiri aguye mu mpanuka ya kajugujugu. Ibi byemejwe n’ibiro bye byagize biti “Tubabajwe no kubagezaho inkuru y’akababaro y’urupfu rw’uwahoze ari prezida w’igihugu. Ibi biro mu itangazo ryabyo rivuga ko kajugujugu yari itwaye Pinera w’imyaka 74 yagiriye impanuka mu gace ka Lago Ranco gasurwa cyane n’abamukerugendo […]

Abakozi ba leta basaga 120 barangaranye ibibazo by’abaturage bafatiwe ibihano

Abakozi basaga 120 bamaze guhanwa, abandi barirukanwa bitewe no kuguragarwaho n’amakosa arimo ashingiye ku kugenda biguru ntege mu gukemura ibibazo bagejejweho n’abaturage. Iyi mibare yagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Gashyantare 2024, asobanurira Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ibibazo byagaragaye muri Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB. Ni […]