Héritier Luvumbu ashobora kwirukanwa ku butaka bw’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon Sports ishobora gusesa amasezerano ifitanye n’umunye-Congo Héritier Luvumbu ndetse akanirukanwa ku butaka bw’u Rwanda, nyuma yo kugaragaza ko ashyigikiye ibirego bishinja u Rwanda gukorera ubwicanyi abanye-Congo.

Luvumbu ni we wafunguye amazamu mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona Rayon Sports yaraye itsinzemo Police FC ibitego 2-1.

Mu kwishimira icyo gitego yagaragaye yashyize intoki ebyiri muri nyiramivumbi yanapfutse umunwa we n’ikiganza.

Abanye-Congo barimo abakinnyi b’ikipe y’iki gihugu ndetse n’abaminisitiri bagize Guverinoma yacyo bamaze iminsi bakora ibimenyetso nk’icyo Héritier Luvumbu yakoze, mu rwego rwo kwamagana amahanga bashinja kuruca akarumira ku bwicanyi bavuga ko u Rwanda rukomeje gukorera abanye-Congo.

Congo Kinshasa imaze igihe ishinja u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23 umaze igihe mu ntambara n’Ingabo zayo, gusa u Rwanda ruhakana guha ubufasha ubwo ari bwo bwose uyu mutwe kuri ubu usumbirije umujyi wa Goma.

Nyuma y’imyitwarire Luvumbu yaraye agaragarije kuri Kigali Pele Stadium, Rayon Sports yahise itangira kotswa igitutu isabwa kugira ingamba imufatira.

Amakuru kuri ubu avuga ko iyi kipe yatangiye gutekereza uko yasesa amasezerano yari asigaranye, ndetse akanirukanwa ku butaka bw’u Rwanda.

Luvumbu mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram, we yavuze ko icyo ashyize imbere ari uko u Rwanda na RDC byombi byabona amahoro.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Héritier Luvumbu ashobora kwirukanwa ku butaka bw’u Rwanda
    Ibi byose ni ya gahunda yo gushaka guhungabanya Rayon Sports. Mbese kuko Luvumbu ari we ugaragara nk’Umukinnyi ufatika batangiye kumuhundagazaho ibirego ngo Rayon Sports bakomeze kuyica intege! Mwaretse kuvanga Politics na Sports koko?

    1. Héritier Luvumbu ashobora kwirukanwa ku butaka bw’u Rwanda
      Ariko reka kuba nkumwana uta umutsima awubona ko uvugango ntibavange political na sipolo we yakiziki????

  2. Héritier Luvumbu ashobora kwirukanwa ku butaka bw’u Rwanda
    Oya oya oya ahubwo nukugirango ikipe ikomeje
    Kwitara neza
    Nka
    Rayon spor
    Bayice intege
    Kuko
    Ruvumbu
    Ariwe
    Mukinnyi
    Manahawe
    Igihembo
    Ukomeje kwigaragaza
    Nokuga
    ragaza
    Rayon spor
    Kuburyo
    Bushimisije
    Nonese
    Babitangaje
    Aruko
    Reyon spor
    Aruko
    Itsinze polic
    Ahubwo
    Nibarebeko
    Nubutaha
    Azabikora
    Nibabona abikoze
    Ubugira
    kabiri
    Azabone
    Kwirukanwa .

  3. Héritier Luvumbu ashobora kwirukanwa ku butaka bw’u Rwanda
    Juriye
    Mete
    Uwayezu
    J Fidere
    Oye oye
    Oyeeeee

  4. Héritier Luvumbu ashobora kwirukanwa ku butaka bw’u Rwanda
    Hari igihe LUVUMBU yaba yabikoreye ubushake kugira ngo atandukane na RAYON kuko yari yabwiye Rayon ko yabonye ikipe hanze arko Rayon iramwangira ivuga ko azagenda mu kwa gandatu amazerano ye arangiye birasaba ubuyobozi bwa Rayon kudahubukira gufata icyemezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *