FDLR na yo yinjiye mu Kibira, iritegura gufatanya n’Ingabo z’u Burundi ‘gutera u Rwanda’

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko inyeshyamba z’imitwe ya FDLR na FLN irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda zamaze kwinjira mu ishyamba rya Kibira ry’i Burundi, amakuru akavuga ko ziteganya gufatanya n’Ingabo z’u Burundi kugaba ibitero ku Rwanda.

Amakuru y’uko “izo nyeshyamba zivuga Ikinyarwanda” zamaze kwinjira mu Kibira yatanzwe n’abaturage bo mu duce twa Rutorero, Gafumbegeti, Gasebeyi, Ruhororo Bumba, Ndora, Myave na Bihembe two muri Komine za Mabayi na Bukinanyana zo mu ntara ya Cibitoke bavuga ko zabateye ubwoba.

Abaganiriye na SOS MĂ©dias Burundi bavuga ko izo nyeshyamba zinjiye mu Kibira ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri ubu zikaba ziri muri iryo shyamba hamwe n’Ingabo z’u Burundi ndetse n’Imbonerakure.

Aya makuru kandi anemezwa na bamwe mu basirikare bo mu ngabo z’u Burundi, n’ubwo ubuyobozi bw’Intara ya Cibitoke buyahakana.

Umwe mu basirikare utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko ziriya nyeshyamba zinjiye mu Kibira mu rwego rwo guhuza imbaraga n’Ingabo z’u Burundi ngo bagabe ibitero ku Rwanda.

Yagize ati: “Aba rwose ni inyeshyamba za FLN n’Interahamwe -FDLR. Misiyo yabo ni ukugaba ibitero ku Rwanda kugira ngo bigarurire icyo gihugu bacyomeka ku Burundi, ni na ho hari ibirindiro byabo bishya”.

Guverineri w’Intara ya Cibitoke ari na we ukuriye ibikorwa bya gisirikare muri iyo ntara, yahakanye ibivugwa n’abaturage, avuga ko “ntabwo bazi gutandukanya Ingabo z’u Burundi n’inyeshyamba”.

Uyu yunzemo ko abo abaturage bikanze ari abasirikare baba bari ku burinzi bagenzura umupaka w’u Burundi n’u Rwanda.

Kuva mu kwezi gushize u Burundi bwohereje abasirikare benshi ndetse n’intwaro ziremereye hafi y’umupaka wabwo n’u Rwanda.

Ni icyemezo bwafashe nyuma y’iminsi mike bufunze imipaka.

FDLR iravugwa kuba iri kumwe n’Ingabo z’u Burundi, nyuma y’igihe gito Perezida Evariste Ndayishimiye atangaje ko ahuriye na RDC mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ingabo z’ibihugu byombi kandi zinafatanya na FDLR mu ntambara Leta ya Congo ihanganyemo n’umutwe wa M23.

Ubutegetsi bw’i Gitega bwiyunze ku bw’i Kinshasa, nyuma yo gushinja u Rwanda kuba ruha ubufasha umutwe wa RED-Tabara uburwanya.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. FDLR na yo yinjiye mu Kibira, iritegura gufatanya n’Ingabo z’u Burundi ‘gutera u Rwanda’
    ariko se ni gute umuntu yakubwira ko azagutera then ugaceceka ugategereza ko akurasa???
    nukuri umunwa ni mubi buriya na Ndayishimiye ntazi icyo ari kwikururira. ndakurahiye azajya gutera yatewe kare

    DRC kwakira impunzi zifite imbunda ntizibake buriya yumvaga bazazikoresha iki?
    Burundi reka mbabwire: FDLR izabazanira akaga katazava mu gihugu
    SADC nkamwe uretse amafaranga ubundi murarwanira iki?

  2. FDLR na yo yinjiye mu Kibira, iritegura gufatanya n’Ingabo z’u Burundi ‘gutera u Rwanda’
    Nibareke kwiyahura bashake Ikindi bakora,Kandi ibyo gukora bitari ukurwana birahari.Iyo mu kibira nibahagera bazahasanga inkende,Kandi bazasanga zitari kurwana hagati yazo.Zizabaseka nizumva ko ngobagiye kurwanya abavandimwe!

  3. FDLR na yo yinjiye mu Kibira, iritegura gufatanya n’Ingabo z’u Burundi ‘gutera u Rwanda’
    Reka nibwirire fdrl , nizereko mwamenye ubwenge kuko niba ari kwakundi miriyahura kdi agapfa kaburiwe n impongo birakanije igihe mwahiereye mutifuza amahoro ku rda abo mwishe ntimwanyuzwe ubu urda rumeze neza abanyarwanda twarasobanukiwe .

  4. FDLR na yo yinjiye mu Kibira, iritegura gufatanya n’Ingabo z’u Burundi ‘gutera u Rwanda’
    Reka nibwirire fdrl , nizereko mwamenye ubwenge kuko niba ari kwakundi miriyahura kdi agapfa kaburiwe n impongo birakanije igihe mwahiereye mutifuza amahoro ku rda abo mwishe ntimwanyuzwe ubu urda rumeze neza abanyarwanda twarasobanukiwe .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *