FDLR na yo yinjiye mu Kibira, iritegura gufatanya n’Ingabo z’u Burundi ‘gutera u Rwanda’

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko inyeshyamba z’imitwe ya FDLR na FLN irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda zamaze kwinjira mu ishyamba rya Kibira ry’i Burundi, amakuru akavuga ko ziteganya gufatanya n’Ingabo z’u Burundi kugaba ibitero ku Rwanda. Amakuru y’uko “izo nyeshyamba zivuga Ikinyarwanda” zamaze kwinjira mu Kibira yatanzwe n’abaturage bo mu duce twa Rutorero, […]

Ituri: CODECO yishe abagera kuri 12

Ku wa kane, umuryango utegamiye kuri Leta wavuze ko byibuze abantu icumi bishwe abandi 16 bashimuswe n’inyeshyamba ahacukurwa amabuye y’agaciro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ku wa gatatu, inyeshyamba zo mu mutwe witwaje intwaro CODECO zagabye igitero ku kirombe cya zahabu hafi y’akarere ka Djugu mu ntara ya Ituri, nk’uko byatangajwe na […]

SUD KIVU: Sosiyete sivile irasaba ko abasirikari bahoze mu mitwe yitwaje intwaro bakwirukanwa

Sosiyete sivile mu buryo yo mu nzego zitandukanye muri Kivu y’Amajyepfo yandikiye ibaruwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo imusaba gukura abasirikare bose baturutse mu mitwe y’abarwanyi ku rutonde rw’abasirikari b’iki gihugu. Ibi bikubiye mu nyandiko yahawe abayobozi b’intara ya Kivu yohererezwa Perezida wa Repubulika nyuma y’urugendo rwo gushyigikira FARDC […]

Kigali: Umukingo wagwiriye inzu abantu babiri barapfa

Mudugudu wa Agakomeye, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, haravugwa amakuru y’abantu babiri bishwe n’umukingo waridutse warituwe n’imvura yaraye iguye kuri uyu wa Kane Taliki 15 Gashyantare 2024. Ni imvura yarituye umukingo wari ukikijwe n’urukuta rw’amabuye maze abantu babiri barapfa abandi barakomereka. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko […]

Hateganijwe inama yiga ku mutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo

Mu nshingano ze nk’umuhuza wagenwe n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Joao Lourenà§o, Perezida wa Repubulika ya Angola, arakora kuri uyu wa gatanu, tariki ya 16 Gashyantare 2024 i Addis Abeba, inama nto idasanzwe ku kibazo cy’umutekano cyiganje mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Iyi nama nto kandi yemejwe na Tina Salama, umuvugizi wa Felix Tshisekedi […]

Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rya Senegali rwatesheje agaciro isubikwa ry’amatora

Ku wa kane taliki ya 15 Gashsaynatare 2024, , Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rya Senegali rwatesheje agaciro isubikwa ry’amatora. Rwatangaje ko binyuranyije n’itegeko nshinga, ruvuguruza inyandiko yemejwe ku ya 5 Gashyantare, n’abadepite isaba subikwa amezi 10, ry’amatora akaba yari ateganijwe ku ya 25 Gashyantare kuri ubu ariko akaba yari yashyizwe muri Ukuboza 2024. […]

U Burusiya: Umunyapolitiki Navalny utacanaga uwaka na Putin apfiriye muri gereza

Abayobozi ba gereza yo mu karere ka Yamal-Nenets bavuze ko umugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burusiya, Alexei Navalny, yapfiriye muri iyi gereza kuri uyu wa Gatanu. Serivisi ishinzwe amagereza yavuze ko Navalny yumvise amerewe nabi arimo kugenda arambura amaguru kuri uyu wa Gatanu maze atakaza ubwenge yitura hasi. Nubwo imbagukiragutabara yahageze kandi hagakorwa ibishoboka byose […]

U Rwanda rwasabye Loni kureka guha ubufasha ingabo za SADC ziri muri RDC

Guverinoma y’u Rwanda yaburiye Umuryango w’Abibumbye ku bufasha bw’ibikoresho uha Ingabo za SADC ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iwuburira ko bushobora guteza amakimbirane mu karere k’ibiyaga bigari. Ni ibikubiye mu ibaruwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yandikiye akanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’Abibumbye. Mu kwezi gushize ni bwo SADC (Umuryango w’ibihugu byo muri […]

Inzu z’ahazwi nko kwa Dubai ziri mu zigiye gusenywa

Mu rwego rwo kwirinda ko hari inzu zishobora gushyira ubuzima bw’abazituyemo mu kaga,Umujyi wa Kigali ugiye gukuraho inzu zirimo n’izo mu Mudugudu w’ahazwi nko kwa Dubai zubatse mu buryo bunyuranye n’amategeko. Izi nzu zigiye gukurwaho nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’Umujyi wa Kigali ugasanga hari izubatswe binyuranye n’amategeko, izindi zubakwa hatagendewe ku byangombwa byatanzwe. Muri Mata 2023 […]

Intara y’Amajyepfo: Uwari ushinzwe imiyoborere yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo

Uwari Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Ntara y’Amajyepfo yamaze kujuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwemeje ko akomeza gufungwa by’agateganyo ku cyaha cyo gutanga indonke akurikiranyweho. Mu iburana ry’uru rubanza ku cyemezo cyasomwe ku wa 09 Gashyantare 2024, Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko Kabera Vedaste yatanze indonke ku wundi muntu kugira ngo adakora ikiri mu nshingano […]

Raila Odinga yateguje kandidatire ku buyobozi bwa komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe

Raila Odinga usanzwe atavuga rumwe na Leta ya Kenya yatangaje ko yiteguye gutanga kandidatire yo kuyobora komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe binyuze mu bikorwaremezo. Aganira n’itangazamakuru i Nairobi, Odinga wahoze ari Minisitiri w’intebe, yavuze ko yiteguye gukora ibishoboka byose akayobora uyu muryango dore ko ngo na mbere yari afite umwanya uhagarariye AU ushinzwe ibikorwa remezo. […]

M23 irarwanira ibintu bibiri — Alain Mukuralinda

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, aravuga ko M23 irwanira ibintu bibiri birimo gupfa no gukira , bitandukanye n’izindi ngabo zirimo n’iz’abanyamahanga zikomeje gufasha FARDC , avuga ko zitazi icyo zagiye gukora nk’uko yabitangaje mu kiganiro cyihariye aherutse guha Bwiza TV na Bwiza.com. Uyu munsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo hari ingabo […]

RDC-SADC : Urupfu rw’abanya Afurika y’Epfo rwageretswe kuri RDF na M23

ggbrcqpweaawytp.jpg

Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yageretse urupfu rw’Abanyafurika y’Epfo ba SANDF kuri RDF na M23 nyuma y’uko baturikanywe n’igisasu cyaturikiye mu birindiro by’ingabo za SADC ziri muri iki gihugu mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa M23. Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru yashyize hanze, yavuze ko ingabo z’u Rwanda na M23 aribo bari inyuma […]

Nyagatare: Bahangayikishijwe n’ibitera bikomeje kwigabiza umujyi ari na ko byangiza

41008.webp

Abaturage bo mu mujyi wa Nyagatare bagenda barushaho guhangayikishwa no kwiyongera kw’ibitera bikomeje kugaragara muri kariya gace. Izi nyamaswa, nk’uko abaturage baho babivuga, biteza umutekano mucye binyuze mu kwangiza ibintu, mu gutera amaduka no kwangiza imyaka, mu gihe ibisenge byo mu mujyi byabaye ahantu biruhukira, bigatuma byangiza amasakaro. Sipiriyani Ntambara, umumotari utuye mu Murenge wa […]

Haravugwa akaboko ka ba Jenerali 2 mu ifungwa ry’umunyamakuru Irangabiye

Abasirikare babiri bo mu gisirikare cy’u Burundi bo ku rwego rwa ba Jenerali, baratungwa agatoki mu gutuma umunyamakuru Irangabiye Floriane afungwa. Ku wa 13 Gashyantare Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi rwateye utwatsi ubujurire bw’uyu munyamakuru wahoze akorera Radio yitwa igicaniro, rugumishaho igifungo cy’imyaka 10 yari yarakatiwe. Irangabiye wafatiwe i Bujumbura muri Kanama 2022 avuye i Kigali, […]

Amerika igiye kubaka ibirindiro 5 bya gisirikare muri Somalia

Kuri uyu wa Kane, itariki 15 Gashyantare 2024, Amerika na Somalia byashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane (MoU) mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’imikorere y’ingabo za Somalia. Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’ingabo muri Somalia, Abdulkadir Mohamed Nur hamwe n’abashinzwe umutekano muri Amerika i Mogadishu. Abayobozi bakuru baturutse impande zombi, barimo Perezida wa Somalia, Hassan […]

Perezida Kagame ari muri Ethiopia

Perezida Paul Kagame yageze i Addis-Abeba muri Ethiopia, aho yitabiriye inama isanzwe y’Inteko Rusange ya 37 y’Abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Inama iteganyijwe hagati yo ku wa Gatandatu tariki ya 17 no ku Cyumweru hagati ya 18 Gashyantare. Muri iyi nama biteganyijwe ko Perezida Kagame agomba kugeza ku bayitariye […]

Roumanie yemeje ko M23 yakoze mu bacancuro yohereje muri RDC

Guverinoma ya Roumanie yatangaje ko hari babiri mu bahoze ari abasirikare bayo baheruka kwicirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abandi barakomereka. Byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi. Iyi Minisiteri yavuze ko usibye abapfuye hari na bane bakomeretse, ndetse umwe muri bo akaba ari hagati y’urupfu n’umupfumu. Guverinoma ya […]

MINISANTE yongeye guhumuriza abitiranya ibicurane biriho na COVID 19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yahumurije abaturajye bibwira ko inkorora n’ibicurane bisigaye biriho atari COVID 19 nk’uko bamwe babitekereza. Urwego rw’ubuzima mu Rwanda kuri iki kibazo cy’ibicurane, abenshi bari kwitiranya na Covid-19 yihinduranyije, zivuga ko ubusanzwe muri aya mezi mu ntangiriro z’umwaka no mu mpera zawo iyi ndwara y’inkorora n’ibicurane ikunze kwibasira abantu ikaba inandura, nkuko […]

Romelu Lukaku yiganye Héritier Luvumbu

Umubiligi Romelu Lukaku yiganye abarimo HĂ©ritier Luvumbu wahoze akinira Rayon Sports, na we yikoma amahanga RDC ishinja “kuruca ikarumira ku bwicanyi” ivuga ko bukorerwa mu burasirazuba bwayo. Lukaku usanzwe afite inkomoko muri RDC, ni we wishyuye igitego cya AS Roma ubwo iyi kipe yo mu Butaliyani yakinaga na Feyenoord Rotterdam yo mu Buholandi, mu mukino […]

Gakenke: Batandatu barimo basenga bakubiswe n’inkuba

Abantu bane bapfuye abandi babiri bagira ihungabana, ubwo inkuba yakubitaga abantu batandatu bo mu karere ka Gakenke barimo basenga. Byabereye mu ku musozi wa Buzinganjwiri uherereye mu kagari ka Mbilima ho mu murenge wa Coko, ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2024. Amakuru y’iyi mpanuka yemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Mukandayisenga […]