Rev Dr Antoine Rutayisire uri mu kiruhuko cy’izabukuru avuga ko siporo yo mu Rwanda ari cyo kintu Perezida Kagame yagiyemo nticyahinduka bikarangira na we yiyacyiriye nk’abandi banyarwanda bose.
Iterambere rya siporo mu Rwanda rigerwa ku mashya bitewe n’umusaruro uvamo. Abenshi bemeza ko nta siporo yo mu Rwanda.
Siporo yo mu Rwanda yasubiye inyuma ku rwego rwo hejuru ugereranyije na mbere Amavubi ajya mu gikombe cya Afurika n’amakipe yo mu Rwanda yitwara neza ku ruhando mpuzamahanga.
Mu bantu bamaze gukaraba siporo yo mu Rwanda harimo n’uwahoze ari umushumba mukuru w’itorero rya Anglican i Remera, Rev Dr Antoine Rutayisire.
Aganira na BB Sports Agency, Rutayisire avuga ko yatengushywe na Siporo yo mu Rwanda ku rwego atari abyitezeho.
Yagize ati: “Reka nkubwize ukuri ku mutima wanjye, njyewe mporana gutenguhwa na Siporo yo mu Rwanda. Kubona duhora dusaba ngo bazatuzanire abanyamahanga ngo nibwo amakipe yacu […] twebwe ntabwo twohereza abakinnyi hanze ariko turi kwinjiza abakinnyi b’ahandi. Nicyo gituma nakaza icyizere.”
Abwiwe ko n’abandi binjiza abakinnyi bo hanze, yemeje ko babazana ariko nabo bagasohora abakinnyi benshi.
Ati: “Ahandi binjiza abanyamahanga ariko bakagira n’ababo bajyana mu mahanga, mbarira abanyarwanda bajya mu mahanga, twababarira ku ntoki gutya.”
Rutayisire akomeza avuga ko siporo yo mu Rwanda yanenzwe na Perezi Kagame gusa ikanga guhinduka.
Ati: “Reka ibyo twe kubitindaho, siporo yo mu Rwanda […] Yewe na Perezida yarabivuze. Nabonye ikintu Perezida agaya ntigihinduke, cyigomba kuba gikomeye. Ibyo yagaye byose byo mu Rwanda byarahindutse ariko siporo yo yariyakiriye.”


