Abadiyasipora bamaze kwiyandikisha kuri list y’itora bikubye hafi gatatu ugereranyije n’abatoye mu 2017

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko abanyarwanda bari hanze y’Igihugu barenga ibihumbi 62 bamaze kwiyandikisha kuzatora taliki 14 bavuye ku bihumbi 22 baherutse gutora mu matora aherutse ya 2017. Aya matora akazabera mu bihugu bigera kuri 70 ku bufatanye na za ambasade.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri cyabaye kuri uyu wa Kane taliki 20 Kamena 2024,NEC yavuze ko ku bufatanye na Minisitiri y’Ububanyi n’amahanga, batangiye kubagezaho ibikoresho by’amatora , bikazagezwa ku biro by’amatora bigera kuri 144 bazatoreramo.

Imbere mu gihugu, NEC yatangaje ko taliki 29 Kamena 2024, aribwo izatangaza urutonde ntakuka rw’abanyarwanda bazaba bamaze kwiyandikisha ku rutonde ntakuka.

Nec yavuze ko kugeza ubu imibare y’agateganyo y’abari ku rutonde rw’abemerewe gutora, basaga miliyoni icyenda, aho abenshi banakomeje gahunda yo kwiyimura kuri Liste y’itora. Iyi gahunda yo kwiyimura no kwikosoza izakomeza kugeza ku italiki yavuzwe haruguru.Uru rutonde ruzamenyekana binyuze ku ikoranabuhanga, aho imibare izagenda igaragaza ibyiciro bitandukanye, ni ukuvuga abagore n’abagabo.

Taliki 6 Kamena 2024, nibwo NEC yasohoye urutonde rw’agateganyo rw’abashakaga kuba abakandida hanyuma taliki 14 hasohoka urutonde ntakuka.

Kwiyamamaza ku bakandida bizatangira taliki 22 Kamena 2024, bisozwe taliki 13 Nyakanga. NEC ivuga ko abaziyamamaza bagomba kugaragaza aho bifuza kwiyamamaza bitarenze taliki 18. Ni mu rwego rwo kugirango abiyamamaza muri buri turere hatazagira abahahurira ndetse no kuba batabuzwa umudendezo.Ikindi n’uko abiyamamaza bagomba guhabwa amahirwe angana ariko nanone nabo bakubahiriza amategeko.

NEC ivuga ko uwemerewe kwiyamamaza , akoresha uburyo bwose bushoboka burimo kumanika ibimwamamaza, kujya mu itangazamakuru cyangwa gutumiza inama, Gusa agomba gusobanukirwa amabwiriza abigenga. Itangazamakuru rya Leta risabwa gutanga uburenganzira bungana ku bemerewe kwiyamamaza.

Ntibyemewe ko uwemerewe kwiyamamaza ajya ahateraniye abantu benshi hatemewe nko ku mashuri, amasoko keretse aho yaherewe uburenganzira. Ntibyemewe kandi ko yiyamamaza asebya mugenzi we.

Umunsi wa mbere ubanziriza amatora no ku munsi nyirizina w’amatora, ntawe ugomba kwiyamamaza , ikindi kandi n’uko ibyagiye bimanikwa bimwamamaza bigomba gukurwaho kuri iyo taliki ibikorwa byo kwiyamamaza bigomba guhagariraho.

NEC ivuga ko yamaze kwitegura haba mu bikoresho bizifashishwa, gukorana n’inzego zitandukanye zaba izigenga n’iza Leta n’izigenga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *