2023: Abasuye u Rwanda baje mu nama mpuzamahanga binjirije igihugu asaga miliyoni 95$

Sangiza iyi nkuru

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2023, abasuye u Rwanda baje mu nama mpuzamahanga binjirije igihugu asaga miriliyoni 95 z’amadorari ya Amerika.

Nyuma y’imyaka 30, u Rwanda rwibohoye impamvu zatumaga habaho kuruhunga zakuweho ahubwo hashyirwa imbaraga mu bikurura abarusura n’abaza mu nama ndetse no kuruturamo bavuye mu bihugu by’amahanga.

Ibi bijyana n’uko nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta muntu n’umwe w’umunyamahanga wumvaga yarusura.

Ubu, u Rwanda ni igihugu cyiza mu bihugu bisurwa na ba mukerarugendo benshi harimo n’abazanwa n’indege za Sosiyete y’u Rwanda, Rwandair, kugeza yaguriye ingendo zayo mu byerekezo 24.

Abasuye u Rwanda baje mu nama mpuzamahanga binjirije igihugu asaga miriliyoni 95 z’amadorari umwaka ushize wa 2023, binyuze mu bukerarugendo. Abasuye u Rwanda bose bahuriza ku kuba hari intambwe ikomeye yatewe mu myaka 30 ishize.

U Rwanda ruri mu bihugu byakinguriye amarembo abaturage bo mu bihugu byinshi byo muri Afurika no hanze yayo kwinjira nta VIZA abandi bakayihabwa bahageze. Ibi byose bikaba bituruka kuri Politiki idaheza.

Muri abo bishimira kuza mu Rwanda harimo n’abanyeshuri basaga ibihumbi 3 bari mu Rwanda bakuruwe n’ireme ry’uburezi butangirwa mu mashuri mpuzamahanga ari mu Rwanda.

Mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 30 isabukuru yo kwibohora, imibare y’Urwego rw’igihugu rw’Iterambere RDB yerekana ko muri 2023 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 400.

Muri uwo mwaka u Rwanda rwakiriye inama n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bigera ku 160 byitabiriwe n’abasaga ibihumbi 65.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *