captureerthy6.jpg

Umuti w’amaso wa Tetracycline Hydrochloride Ophtalmic wahagaritswe mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuti w’amaso wa Tetracycline Hydrochloride Ophtalmic wahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) gikoze ubugenzuzi kigasanga utujuje ubuziranenge.

Farumasi, amavuriro ndetse n’abafite ububiko bw’iyi miti ko bahagarika kuyikoresha nk’uko bikubiye mu itangazo iki kigo cyashyize hanze.

Iki Kigo kandi kirasaba umuntu wese waba ufite ubwoko bw’uyu muti, guhagarika kuwukoresha, kuva hagitangazwa iri tangazo ryo kuwugaharika ku isoko mu gihe cy’iminsi icumi y’akazi (10) uhereye ku itariki y’iri hagarikwa, raporo igizwe n’imibare y’ingano y’uwo muti baranguye, iyo bagurishije, iyagaruwe ndetse n’ingano yose bazaba bafite igomba kwangizwa (iyagaruwe + itaracurujwe).
captureerthy6.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *