Abashinzwe ubuzima mu ntara ya Kayanza mu majyaruguru y’Uburundi, bavuga ko abana barenga 50% bibasiwe n’indwara ya bwaki muri iyo ntara. Imiryango myinshi ivuga ko idashobora kwihaza mu biribwa mu buryo bw’uzuye.
Impamvu ngo n’uko usanga ibintu bihenze ku masoko ndetse no kubona uko bajya guca inshuro birabagora bitewe n’uko ibiciro by’ingendo byazamutse.
Ku bijyanye n’abashinzwe ubuzima muri iyo ntara, bavuga ko abana barenga 50% bakiriwe n’ibigo nderabuzima kuva muri Mutarama 2024, bafite iyi ndwara bityo bikaba biteye impungenge.
Indorerezi zabashije gukora ubushakashatsi ku mirire y’abana muri iyi ntara, zivuga ko zihangayikishijwe n’ejo hazaza h’igihugu cy’u Burundi hashingiwe ku mibereho y’abaturage ikomeje kuzamba.
Bati “Duhangayikishijwe n’ejo hazaza h’abana ndetse n’igihugu muri rusange. Imirire mibi ni ikimenyetso kibi cy’ejo hazaza h’igihugu. Niba ababyeyi badashoboye kugaburira abana babo neza, ubuyobozi bw’igihugu bugomba gufata ingamba zihuse zo gutabara binyuze mu bafatanyabikorwa cyangwa binyuze mu kigega cyayo bwite.”
Mu mujyi wa Bujumbura bo bakomeje gutaka ko ubukene bubamereye nabi by’umwihariko kubera kubura uburyo bajya mu mirimo yabo biturutse ku kuba batabona uburyo buboroheye bwo kugera aho bakorera. Impamvu n’uko ibiciro by’ingendo byazamutse bitewe no kubura ibikomoka kuri Peteroli.


