Abasabye Fagitire za EBM bagiye guhaha batangiye gusaranganywa arenga miliyoni 300FRW

Sangiza iyi nkuru

Miliyoni 310 Frw zakusanyijwe mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ni yo yatangiye gusaranganywa abakoresheje neza EBM ndetse ku ikubitiro hatanzwe miliyoni 91 Frw.

Ni ibihembo byatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, ku bakiliya basabye inyemezabwishyu z’ikoranabuhanga za EBM. Abandi bahembwe kandi n’abatanze amakuru ku bacuruzi batatanze fagitire za EBM kandi ibicuruzwa byagurishijwe.

Ni igikorwa cyakozwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Kanama 2024, hatanzwe miliyoni 90 Frw kandi aya mafaranga y’ishimwe azajya atangwa buri gihembwe.

Kugeza ubu abagera ku bihumbi 25 hirya no hino mu Gihugu, ni bo bamaze kwiyandikisha muri ubu buryo.

Muri bo ibihumbi 8 batangiye guhabwa ishimwe rikubiyemo 10% by’agaciro k’ibyo umuntu yaguze yanasabye fagitire ya EBM; na 50% by’amande ahabwa umukiliya watanze amakuru ku mucuruzi utatanze fagitire ya EBM kandi yagurishije

Komiseri wungirije ushinzwe Abasora n’Itumanaho mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, Uwitonze Jean Paulin, ashimangira ko ubu buryo bwitezweho kuziba icyuho cyagaragaraga mu kwinjira kw’imisoro.

Yasabye abacuruzi gutanga fagitire ya EBM kuko n’ubundi uwo musoro utangwa n’umuguzi wa nyuma, ariko nanone abaguzi ngo bakwiye guharanira inyungu zabo aho gushyigikira ko imisoro inyerezwa.

Kwinjira muri iri koranabuhanga ni ugukanda akanyenyeri, 800, urwego, hanyuma ugakurikiza amabwiriza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *