James Cleverly yiyemeje kongera kubaka umubano n’u Rwanda avuga ko wangijwe n’Ishyaka ry’Abakozi no kugarura gahunda y’u Rwanda irebana n’abimukira naramuka atorewe kuba Umuyobozi w’ishyaka ry’Aba-conservateurs akaba na Minisitiri w’Intebe.
Uyu minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu w’abatavugarumwe n’ubutegetsi bita “shadow Minister”, yavuze ko azongera kubaka umubano w’u Bwongereza n’u Rwanda, ubwo yatangizaga icyifuzo cye cyo kuyobora ishyaka ry’Aba-conservateurs.
Guverinoma yabanjirije iriho yari yateguye kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda, hagamijwe kubuza abantu kwambuka Umuyoboro w’u Bwongereza mu bwato buto mu buryo butemewe n’amategeko.
Ishyaka ry’Abakozi ryahagaritse iyi gahunda nyuma yo kujya ku butegetsi muri Nyakanga, rivuga ko iyi gahunda yatwaye abasoreshwa miliyoni 700.
Mu kwezi gushize, Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Yvette Cooper, yavuze ko amwe mu mafaranga yazigamwe azashorwa mu buyobozi bushya bw’umutekano ku mipaka, hagamijwe guhashya udutsiko twinjiza abantu magendu.
Mu ijambo yavugiye ahazwi nka Old War Office i Londres, Cleverly yavuze ko ishyaka rye “rigomba kwigarura icyizere” ku bijyanye no kugenzura abimukira kugira ngo bongere kwigarurira abatora.
Uwahoze ari minisitiri yagize ati: “Mu gihe duhanganye n’abimukira mu gihugu mu buryo butemewe, nkomeza gupagarara ku byo nahoraga mvuga: dukeneye kugira ikibikumira.”
Yavuze ko azakoresha umubano we na ‘reputation’ y’u Rwanda kugira ngo “azure ubwo bufatanye budasanzwe”.
Bwana Cleverly yagize ati: “Kandi ibirenze ibyo, nzongera kubaka umubano wangiritse cyane kubera ubwibone bw’ishyaka ry’Abakozi bwo kutita ku byiza bya diplomasi bihuza Isi.”
Itsinda ryamamaza Cleverly ryatangarije BBC ko gahunda ishobora kutamera neza nk’uko yari iteye kuri guverinoma yabanjirije iyi kubera uburyo Ishyaka ry’Abakozi ryahagaritse kandi rigafata ubufatanye n’u Rwanda.


