UPDF igiye guha icyubahiro Gen Nyakairima wambariye Perezida Kagame mu bukwe bwe

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyateguye ibirori byo guha icyubahiro Late Maj Gen Aronda Nyakairima wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zacyo.

Hagati y’itariki ya 10 n’iya 12 Nzeri ni bwo i Kampala hazabera imurikabikorwa rizaba rifite insanganyamatsiko yo “kwizihiza ubuzima bwa Hon Gen Aronda Nyakairima; urugero rw’igitambo cy’impinduramatwara, guharanira iterambere n’agaciro ka Afurika, gukunda igihugu, ubutwari ndetse n’umuntu nyawe uharanira ukwishyira ukizana”.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni byitezwe ko azitabira iri murikabikorwa ndetse akanarivugiramo ijambo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, mu butumwa aheruka kunyuza ku rubuga rwe rwa X yagaragaje ko yishimiye kuba kera kabaye Gen Aronda agiye guhabwa icyubahiro.

Ati: “Ndashimira Imana ishobora byose ko nyuma y’imyaka icyenda, kera kabaye UPDF igiye guha icyubahiro nyacyo nyakwigendera Afande Aronda wahoze ari komanda wacu. Kwibuka no kuha icyubahiro intwari n’intangiriro yo gutera imbere”.

Muri Nzeri 2015 ni bwo Gen Aronda Nyakairima wari Minisitiri w’Umutekano muri Uganda yishwe n’umutima ubwo yari mu ndege yavaga muri Koreya y’Epfo ijya muri Uganda.

Perezida Paul Kagame icyo gihe mu butumwa bwe bwatanzwe na Cheikh Musa Fazil Harelimana wari Minisitiri w’umutekano w’Imbere mu gihugu, yavuze ko yababajwe cyane n’inkuru y’urupfu rw’uriya musirikare.

Ati: “Njyewe, Guverinoma y’u Rwanda n’abaturage b’u Rwanda twakiranye umubabaro mwinshi inkuru y’urupfu rutunguranye rwa Gen Aronda rwabaye ku wa Gatandatu ushize. U Rwanda rwifatanyije na Uganda muri ibi bihe bigoye”.

Perezida Kagame icyo gihe kandi yagaragaje Gen Aronda nk”umuyobozi wicishaga bugufi kandi w’umunyamwete”.

Mu 1989 ubwo Perezida Paul Kagame yakoranaga ubukwe na Madamu Jeannette Kagame, Gen Aronda Nyakairima ni we wari wamwambariye nka garçon d’honneur.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *