Ishyamba si ryeru hagati ya FARDC na Wazalendo

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko umwuka mubi watangiye gututumba hagati y’Ingabo z’iki gihugu n’imitwe ya Wazalendo Kinshasa yitabaje ngo iyifashe guhangana n’umutwe wa M23.

Wazalendo ihuriwemo n’imitwe yitwaje intwaro ibarirwa muri 30 yahoze ikorera mu burasirazuba bwa Congo.

Iyi mitwe imaze imyaka ibarirwa muri ibiri yitabajwe ku rugamba ngo ifashe FARDC guhangana na M23.

Ikinyamakuru Africa Intelligence cyagaragaje ko umwuka mubi watangiye gututumba hagati y’abagize iyi mitwe na FARDC ushingiye ku kuba ba Ofisiye bo mu ngabo za Congo bashinja abarwanyi ba Wazalendo kubatenguha.

Ni mu gihe iki gitangazamakuru kivuga ko hari inyandiko cyahuyeho igaragaza ko kuva mu Ukuboza 2023 kugeza muri Mata 2024, Leta ya RDC yahaye Wazalendo amasasu arenga miliyoni ebyiri arimo roketi 868 na gerenade 284, imbunda zirenga 300 za AK-47 na 15 za RPG.

Icyakora n’ubwo aya masasu n’imbunda byatanzwe, abarwanyi bo muri Wazalendo bagaragaza ko batishimiye abofisiye ba RDC, guhera ku bo muri Kivu y’Amajyaruguru kuko babafata nk’ababatengushye.

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziherutse kugaragaza ko abahagarariye imitwe ya Wazalendo na FDLR muri Mata 2024 bagiye i Kinshasa guhura na Perezida Félix Tshisekedi, kugira ngo baganire ku migendekere y’intambara.

Muri iyo nama bivugwa ko zimwe muri izi nyeshyamba zagaragarije Perezida Tshisekedi ko abofisiye bo mu ngabo za RDC badafata kimwe imitwe ya Wazalendo, kandi ngo ibyo bigaragarira mu byo bazigenera.

Bamwe bo muri Wazalendo basobanuye ko batagezwaho ubufasha bwose basezeranyijwe kugira ngo bitware neza ku rugamba, kandi ko hari imitwe ihabwa ibiribwa kabiri mu kwezi n’amafaranga, mu gihe indi yicira isazi mu jisho.

Ikindi kibazo abarwanyi ba Wazalendo bagaragaza ko kibaca intege ni uko mu gihe urugamba rwabo na M23 rukomeye, abasirikare ba RDC bahunga, bakabasiga ku rugamba. Ibi bibaviramo ingaruka yo gutikirira ku rugamba.

Isezerano risumba andi abarwanyi bo muri Wazalendo bahawe ni uko mu gihe Leta ya RDC yatsinda M23, abazaba bagifite imbaraga z’umubiri bazinjizwa mu nzego z’umutekano z’iki gihugu, cyane cyane mu gisirikare.

Kuri ubu ngo birasa n’aho iby’iri sezerano Wazalendo batakiryizera, bijyanye no kuba Kinshasa ikomeje ibiganiro ku rwego rw’akarere bigamije guhagarika iyi ntambara.

Bivugwa ko babona ko kurangira kwayo nta ruhare bazaba babigizemo ku buryo babihemberwa.

Kutizera iri sezerano biranajyana no kuba Leta ya RDC igaragaza ko ishaka gushyira imbaraga mu gusubiza mu buzima bwa gisivili abahoze ari abarwanyi, binyuze muri gahunda izwi nka DDRC-S.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *