Umuyobozi wa Korea ya Ruguru, Kim Jong un, yavuze ko Korea y’Epfo nigerageza kubangamira ubusugire bwayo izatanga igisubizo cya kirimbuzi. Mbere yaho, Seoul yari yaburiye ko gukoresha intwaro za kirimbuzi ari “iherezo ry’ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru .”
Kuri uyu wa Gatanu, itari, 04 Ukwakira 2024, igitangazamakuru cya leta, KCNA, cyatangaje ko umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yemeye gukoresha intwaro za kirimbuzi mu kurwanya Koreya y’Epfo “nta kuzuyaza” mu gihe ubusugire bw’igihugu cye bugeramiwe.
Ku wa Gatatu, Kim yasuye ikigo cy’imyitozo y’ingabo zidasanzwe, aho yavuze ko igerageza iryo ari ryo ryose Koreya y’Epfo ryo guhungabanya ubusugire bw’Amajyaruguru rizavamo “nta gushidikanya gukoresha ingufu zose z’ibitero ifite, harimo n’intwaro za kirimbuzi.”
Kim yagize ati: “Niba ibintu nk’ibi bibaye, gukomeza kubaho kwa Seoul na Repubulika ya Koreya ntibizashoboka.”
Amagambo akaze hagati ya Koreya zombi
Ibi Kim yabitangaje asubiza ku magambo yavuzwe na Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol, watangaje ku wa Kabiri ko gukoresha intwaro za kirimbuzi kwa Korea ya Ruguru “bizarangiza ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru ” kandi akangisha Pyongyang “igisubizo gikomeye “cya Koreya y’Epfo ndetse n’abafatanyabikorwa bayo muri Amerika.
Ijambo rya Yoon, ryaje ku munsi w’ingabo za Koreya y’Epfo, ryakurikiwe no kumurika missiles nshya za ballistique zo mu bwoko bwa Hyunmoo-5.
Kim yanenze iterabwoba rya Yoon amwita “umuntu utari muzima.”
Ku wa Kane, mushiki wa Kim akaba n’umuyobozi mukuru mu gihugu, Kim Yo Jong, yakwennye ubushobozi bwa gisirikare bwa Seoul, avuga ko Koreya y’Epfo itashobora guhangana n’intwaro za kirimbuzi za Koreya ya Ruguru n’intwaro zisanzwe.


