Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yanyomoje amakuru avuga ko ambasaderi wazo i Kampala yasabye Perezida Yoweri Kaguta imbabazi, nyuma yo kubisabwa na Gen Muhoozi Kainerugaba.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Gen Muhoozi usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba umuhungu wa Perezida w’iki gihugu yari yahaye Ambasaderi William Popp saa 09:00 z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ukwakira, nk’igihe ntarengwa cyo kuba yamaze gusaba imbabazi Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Uyu musirikare mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X nyuma akaza kubusiba yabwiye uyu mudipolomate ko ibyo natabikora agomba guhita yirukanwa muri Uganda.
Byari nyuma yo kumushinja ibyaha birimo “kubahuka” Perezida Yoweri Kaguta Museveni ndetse no “gutesha agaciro” itegekonshinga rya Repubulika ya Uganda.
Rumwe mu mbuga za X runyuzwaho amagambo aba yatangajwe na Gen Muhoozi, kuri uyu wa Mbere rwatangaje ko Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye imbabazi uriya musirikare ndetse na Perezida Museveni.
Ni amakuru icyakora Amerika biciye muri Ambasade yayo muri Uganda yise ibihuha.
Iti: “Ibi byavuzwe ni ibinyoma byambaye ubusa. Yaba ambasade ya Amerika na ambasaderi Popp nta wigeze asabwa gusaba imbabazi Guverinoma ya Uganda ku kibazo icyo ari cyo cyose cyangwa ngo abe yazisabye”.
Iyi Ambasade yunzemo ko amatangazo ayireba yose anyuzwa ku rubuga rwayo rwa Internet ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zayo.


