Minisitiri w’intebe wa Repubulika iharanira demukarasi ya Congo Judith Suminwa Tuluka yashinje u Rwanda gutuma Guverinoma ye idashora imari mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere aho bisanga bashora amafaranga menshi mu ntambara irimo kubera mu burasirazuba bw’iki gihugu bashinja u Rwanda kugiramo uruhare.
Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatatu taliki 13 ugushyingo 2024 I Baku muri Azerbaidjan mu nama ya COP 29 imbere y’abakuru b’ibihugu barimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’abayobozi bakuru mu muryango w’abibumbye.
Umuyobozi wa guverinoma ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yashinje u Rwanda kugira uruhare mu kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima mu burasirazuba bw’igihugu cye.
Ati:’’ igihugu cyanjye kirimo kugira igihombo kinini mu bijyanye n’ibinyabuzima bitandukanye mu burasirazuba bw’igihugu kuko twisanze igice cy’ingengo y’imari yacu ijya mu bikorwa by’intambara twatewe n’u Rwanda aho gushora imari mu guhangana n’ikirere. Amahanga yakabaye ahangayikishwa cyane niki kibazo’’.
Yagaragaje kandi ko nubwo bimeze bityo ariko, Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yiteguye gushyiraho ubufatanye bufatika bushingiye ku nyungu ku mpande zombie bikabyara inyungu ku banyekongo ndetse no ku isi yose.
Abategetsi ba Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bakunze kugaragara mu nama zitandukanye bibasira u Rwanda kuba imvano y’ibibazo byose iki gihugu gifite biturutse ku ntambara ihanganishije leta yabo ndetse n’umutwe wa M23 bavuga ko ufashwa n’u Rwanda ibirego leta y’u Rwanda yamaganira kure ahubwo ikabashinja gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.



2 Responses
RDC irashinja u Rwanda kugira uruhare mu kwangirika kw’ibidukikije mu burasirazuba
Aba congoman bose imitekerereze yabo nimwe ntawutekereza ibirenze iby’undi ninayo mpamvu badatera imbere kubw’ibitekerezo byabo biciriritse!
RDC irashinja u Rwanda kugira uruhare mu kwangirika kw’ibidukikije mu burasirazuba
Ibaze kuba igihugu cyagushoraho ingengo y’imari ngo ujye kugihagararira munama runaka wagerayo aho kuvuga ibyafasha ibyafasha igihugu cyawe na Africa muri rusanjye ugategerwa indege ugiye kuvuga ubusa kweli!