Umutekano wa Perezida Paul Kagame wavugishije itangazamakuru mpuzamahanga

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe umutekano w’ abaperezida bo mu bihugu bya Afurika birangwamo ibikabyo, usanga kenshi mu bashinzwe kubarinda bacye ari bo babyigiye ndetse banafite ibikoresho kabuhariwe.

« Uburyo Perezida Paul Kagame arindwa ntibisanzwe kuko tutarabibona no ku banya-Israel ndetse n’ Abanyemerika » , Ibi byashimangiwe na Jeune Afrique ubwo Perezida Kagame yasuraga u Bufaransa bwa mbere muri 2011.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umunyamakuru wa AFP wari ushinzwe kuyobora abafataga amashusho yatangajwe n’ uburyo abashinzwe kurinda Perezida Paul Kagame basatse itsinda yari ayoboye.

Mu nkuru yagaragaye kuri Jeune Afrique ku itariki ya 26 Ugushyingo 2015, yagize ati « Icyantangaje ni uko tumaze kwemererwa kuzagirana ikiganiro na Kagame badusabye urutonde rw’ abanyamakuru n’ abatekinisiye ndetse n’ ibikoresho byose twagombaga gukenera gusa ntabwo twari tuzi neza umunsi n’ isaha tuzakora icyo kiganiro kugeza ku munota wa nyuma ».

Aho bahise bagira bati « Aho Paul Kagame aciye icyitwa telefoni ntikihakandagira keretse bacye mu bamurinda bamuri hafi ».

Ibi byongeye kugaragara ndetse binashimangirwa I Kigali muri 2014 mu Nteko rusange ya Banki Nyafurika itsura iterambere(BAD) n’ umwe mu bitabiriye iyi nama mpuzamahanga avuga ko ahantu Perezida Paul Kagame ari nta telefoni yahagaragara ngo kuko abamurinda batekereza ko baretse abantu ngo bazinjirane n’ ibisasu byakwinjira.

Gusa abakurikiranira hafi iby’ umutekano wa Paul Kagame bemeza ko uyu mugaba mukuru w’ikirenga w’ Ingabo z’ u Rwanda yahoze afite itsinda ry’ abamurinda ridasanzwe kuva mu ntangiriro z’ urugamba rwa 1990.

Umwe mu bantu bazi neza amateka ya NRA yahindutse Uganda People’s Defence Force UPDF uyu munsi, bavuga ko Perezida Paul Kagame yahoze ari umuntu uha agaciro iby’ umutekano we ndetse n’ abantu bari kumwe.

Abanyamakuru batandukanye bagize amahirwe yo kugera kuri Maison Blanche igihe abaperezida George W. Bush na Barack Obama bategekaga Leta Zunze za Amerika bavuga ko umutekano wabo ufitanye isano n’ uwa Perezida Paul Kagame w’ u Rwanda.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Gaston Rwaka/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umutekano wa Perezida Paul Kagame wavugishije itangazamakuru mpuzamahanga
    Erga mujye mumenya ko uretse UWITEKA umuremyi wibintu byose perezida niwe uba ukurikira¡ kandi aba agomba kubahwa na buri wese¡ kuko ubwenge ubwaribwo bwose aba yarakoresheje ngo agere muri iriya ntebe ya mbere mugihugu buba burenze fpr oye kagame paul oye

  2. Umutekano wa Perezida Paul Kagame wavugishije itangazamakuru mpuzamahanga
    Erga mujye mumenya ko uretse UWITEKA umuremyi wibintu byose perezida niwe uba ukurikira¡ kandi aba agomba kubahwa na buri wese¡ kuko ubwenge ubwaribwo bwose aba yarakoresheje ngo agere muri iriya ntebe ya mbere mugihugu buba burenze fpr oye kagame paul oye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *