Ahagana mu 1990, Barahinyura Shyirambere Jean yari umwe mu ntitizi zari zizwi mu gihugu ndetse anakorana na Leta yari ihiro mu Rwanda aza kwitandukanya nayo kubera umujinya w’umuranduranzuzi yatewe nayo ubwo yamufungiraga umugore.
Barahinyura yagize agahinda kenshi yatewe n’ igihano cy’ igifungo cy’ imyaka 6 Leta ya Habyarimana yakatiye umugore we, mu kugaragaza uwo mujinya yari afite mwinshi, yahise ayoboka FPR/Inkotanyi, ariko ahita ayivamo atamaze kabiri.
Mu ibaruwa ifunguye aherutse gushyira hanze inaboneka mu bitangazamakuru bitandukanye, Barahinyura ubu ubarizwa hanze y’ u Rwanda, yatangaje uburyo yinjiye muri FPR ariko anagaragaza ko atigeze yizera abo yakoranye nabo n’ubwo ashimangira ko iri shyaka ryakomeje guhindura politiki.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Agira ati « mpaguruka i Kampala 30 Nzeli 1990, yaba Fred Rwigema wankuye iwanjye mu Budage, yaba intumwa Aloysia Inyumba, Tito Rutaremara nemeraga ndetse Na Alexis Kanyarengwe twavukaga hamwe nta n’ umwe wigeze ambwira ko bazatera u Rwanda ».
Ku ruhande rumwe, uyu mugabo avuga ko yababajwe n’uko bamuhishe ibanga rikomeye bari bafite mbere y’uko agirwa umuyobozi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Barahinyura Shyirambere Jean wari waraminuje cyane mu Burusiya ndetse no mu Burengarazuba bw’ u Budage yari yaragizwe umuyobozi mukuru ushinzwe Itumanaho n’ Itangazamakuru wa FPR.
Ku rundi ruhande , ubuyobozi bukuru bwa FPR/Inkotanyi bwagize Imana kuko bishoboka ko iyo buza kwizera Barahinyura bukabwira inkuru ivuga ko urugamba ruzatangira ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, yari kumena ibanga.
Uyu wayoboraga itangazamakuru muri FPR n’ ubundi ntiyamaze n’ umwaka umwe ,kuko ku itariki ya 17 Gicurasi 1991 yahise asezererwa ku mirimo yari yahawe ku bw’ impamvu zo kutubahiriza amahame shingiro y’ umuryango.
Ni iki cyatumye Barahinyura ayoboka FPR/Inkotanyi ?
Barahinyura yayobotse FPR/Inkotanyi nyuma yaho Leta ya Perezida Juvenal Habyarimana ifungiye umugore we Mukamugema Immaculée imushinja kugira uruhare mu mugambi wo kugerageza guhirika ubutegetsi no kwica umukuru w’ igihugu.
Umugambi wo guhirika Perezida Juvenal Habyarimana umaze kuburizwamo muri za 1980, Mukamugema Immaculée yashyizwe mu majwi ko yaba yarafatanyije n’ abasirikare bakuru na Col. Alexis Kanyarangwe na Maj. Théoneste Rizinde mu gucura no gushyira mu bikorwa umugambi wo kwica Habyarimana.
Icyo gihe byarangiye, umugore wa Barahinyura akatiwe igifungo cy’ imyaka 6, Maj. Théoneste Rizinde akatirwa igifungo cya burundu muri Gereza Nkuru ya Ruhengeri kugeza abohowe n’ ingabo z’ Inkotanyi muri 1991.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com

2 Responses
Barahinyura yayobotse FPR-Inkotanyi kubera umujinya w’umuranduranzuzi yatewe na Leta ya Habyarimana
Ndifuza kugira icyo mvuga kur’iriya nkuru mwanyanditseho! Birababaje cyane kubona umuntu yihanukira akandik’ amagambo n’amagambure abwira abamukurikira ko ayo makuru ari rujyana, afite imizi kandi ar’ibinyoma gusa! Ariko se niko mwese mwabaye, ikinyoma mwakiabarij’ intebe ubwo mukumva ko mutanze ishusho nziza y’igihugu cyacu! Ubwo nta soni bibatera koko? Nkawe musore, ko mbana ukir’umusore urebye usanga kubeshya bizakugeza hehe? Kanguka mwana, kanguka musore? Ndumva mfit’uburenganzira bwo kugira icyo mvuga ku byanyanditsweho ngasubiza n’uwabyanditse! Nabyoherereza nde? Kuyihe adresse?
Que le Seigneur vous bénisse!