Bwiza

Aba-Hackers binjiye muri sisitemu ikomeye y’Ingabo za Amerika

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 28 Ugushyingo 2026 saa 09:28
Aba-Hackers binjiye muri sisitemu ikomeye y’Ingabo za Amerika

1526732

Aba-hackers bagabye igitero kuri Cloud One, urubuga rukomeye rw’ikoranabuhanga rukoreshwa n’Ingabo zirwanira mu Kirere za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US Air Force), bishyira mu kaga amakuru ajyanye n’ibikorwa bya gisirikare n’imikorere y’ibikoresho byacyo.

Iki gitero cyamenyekanye mu kwezi gushize ubwo hakorwaga ibikorwa bisanzwe byo kuvugurura sisitemu. Gusa, kugeza ubu ntiharamenyekana abagabye icyo gitero, amakuru bashobora kuba barabonye cyangwa niba hari ayo bibye.

Cloud One ikoreshwa mu gucunga amakuru y’abakozi, ibikoresho bya gisirikare. Inafasha mu gukurikirana amakuru atangwa na radar zirinda ikirere ndetse n’aho ibisasu n’intwaro za misile biherereye mu birindiro birenga 200 bya Amerika ku Isi.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.