Bwiza

Nduhungirehe yahuranyije Kinshasa yashatse gukura umugogoro mu jisho ry’u Rwanda

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatandatu, 28 Ugushyingo 2026 saa 17:40
Nduhungirehe yahuranyije Kinshasa yashatse gukura umugogoro mu jisho ry’u Rwanda

228065

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahuranyije ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Thérèse Kayikwamba Wagner anenze ubufatanye bw’u Rwanda n’ibihugu bitanu by’u Burayi, avuga ko bushobora gukoreshwa mu kuruhesha isura nziza ku rwego mpuzamahanga.

Kayikwamba yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Deutsche Welle, aho yagaragaje impungenge z’uko ubufatanye bw’u Rwanda n’u Budage, Danemark, u Buholandi, Autriche n’u Bugereki bushobora gukoreshwa mu guhindura uko amahanga abona umwuka mubi uri hagati ya Kinshasa na Kigali.

Yagize ati: “Ikiduhangayikishije cyane ni uko ubu bufatanye buzakoreshwa mbere na mbere mu kugaragaza neza isura y’u Rwanda, isura itari nziza na gato, kuko iki ari igihugu cyohereje ibihumbi n’ibihumbi by’abasirikare ku butaka bwacu kandi kikungukira mu buryo butemewe mu gukoresha umutungo kamere wacu.”

Yakomeje avuga ko kuba ibihugu bitanu by’u Burayi byarashyize umukono ku bufatanye n’u Rwanda bishobora gutuma ruhabwa icyubahiro ku rwego mpuzamahanga, ku buryo abantu bamwe bibagirwa ibindi birego RDC irushinja.

Kayikwamba yavuze kandi ko RDC ifite impungenge z’uko buriya bufatanye bushobora gukoreshwa nk’uburyo bwo guhindura imyifatire y’amahanga ku kibazo cy’intambara iri hagati ya RDC n’u Rwanda.

Mu kumusubiza, Nduhungirehe yifashishije urubuga rwa X, agaragaza ko na RDC ifite ibibazo bikomeye byakagombye kuyihangayikisha mbere yo kunenga isura y’u Rwanda.

Yavuze ko RDC ari “igihugu cyananiwe gukora inshingano z’ibanze za Leta kandi ruswa ikaba yarashinze imizi no mu nzego zo hejuru z’ubutegetsi”, yibutsa ko hari iperereza rikorerwa mu Bubiligi ku muryango wa Perezida Félix Tshisekedi, ndetse n’amakuru ahora asohoka ku birebana na ruswa y’Abanyekongo mu Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nduhungirehe yanenze RDC kuba ifite umutungo kamere n’amabuye y’agaciro menshi ariko ikaba idafite ibikorwa remezo by’ibanze, ubuyobozi bugenzura neza igihugu, ndetse ikaba ifite abaturage barenga miliyoni 28 bahanganye n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.

Yakomeje avuga ko RDC ari "igihugu cyahaye abacanshuro b’abanyamahanga, umutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside, ingabo z’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo inshingano zo kukirindira umutekano.”

Yashinje kandi ubutegetsi bwa Kinshasa gukoresha indege zitagira abapilote ziyoborwa n’abacanshuro b’abanyamahanga mu kurasa abaturage n’imidugudu yabo, cyane cyane Abanyamulenge.

Nduhungirehe yanenze abayobozi bamwe muri Guverinoma n’igisirikare cya RDC, avuga ko bakwirakwiza imvugo z’urwango rushingiye ku moko kuri televiziyo ya Leta.

Mu bindi yagaragaje, yavuze ko dipolomasi ya RDC isa n’ishingiye ku kwitotomba ku Rwanda mu miryango yose yo mu karere no ku rwego mpuzamahanga, kandi ko ari igihugu gito ugereranyije n’ubuso bwa RDC, ashimangira ko ibyo ari byo bigize isura ya RDC.

Amasezerano u Rwanda rwasinyanye n'ibihugu bitanu by'i Burayi yatangajwe ku wa 16 Ugushyingo 2026, akaba agamije gutangira gushyirwa mu bikorwa mu 2027, mu gihe hakiri ibiganiro byo kunoza uburyo uzakoramo.

RDC yayamaganye ivuga ko bidakwiye ko ibyo bihugu byongera ubufatanye n’u Rwanda mu gihe birushinja kugira uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.