Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yahaye Umunyarwandakazi Valentine Rugwabiza umudari w’icyubahiro, amushimira uruhare yagize mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano muri icyo gihugu.
Uyu mudari yawumwambitse ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2026, mu muhango wo kumusezeraho nyuma yo gusoza manda y’imyaka ine n’igice yari amaze ayobora ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique (MINUSCA).
Rugwabiza yashimiwe uruhare yagize mu bikorwa by’amahoro n’ubwiyunge, birimo ibiganiro byatumye imitwe 11 yitwaje intwaro muri 14 ishyira umukono ku masezerano y’amahoro, ndetse imwe muri yo ikaza guseswa.
Ibi byagize uruhare mu kongera ubushobozi bwa Leta ya Centrafrique bwo kugenzura ibice bitandukanye by’igihugu.
Valentine Rugwabiza yari yaragizwe Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique mu 2022, akaba yari anahagarariye uyu muryango mu buyobozi bwa MINUSCA.
Azasimburwa na Mohamed Ag Ayoya ukomoka muri Mali, wagizwe Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri icyo gihugu.


