Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ryasabye abarwanashyaka baryo bo mu Karere ka Ngororero kurushaho kwitabira gahunda ya Ejo Heza, kugira ngo biteganyirize imibereho myiza mu gihe bazaba bageze mu zabukuru.
Ubu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2026, mu nama n'amahugurwa byahawe abarwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rwa kariya karere ko mu ntara y'uburengerazuba.
Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga n’Amatora muri Green Party, Ntihanuwayo Modeste ubwo yaganirizaga abarwanashyaka ku kamaro ko kwizigamira muri iriya gahunda, yavuze ko Ejo Heza ari ingenzi mu gufasha Abanyarwanda kwiteganyiriza no kwirinda ibibazo by’amikoro bashobora guhura na byo mu gihe bageze mu zabukuru.
Yibukije abarwanashyaka ko kwizigamira muri Ejo Heza atari igikorwa umuntu akora rimwe ngo abe arangije, ahubwo ko bisaba kubikomeza kugira ngo amafaranga azahabwa azashingire ku yo azaba yarizigamye.
Wibabara Joanna, Visi Perezida w’Abagore muri Green Party, we yasabye abarwanashyaka bo muri Ngororero gukomeza gusakaza ubutumwa bw’ubumwe n’ubwiyunge, by’umwihariko mu rubyiruko.
Yabasabye kandi kuganiriza abantu bagifite imyumvire irangwa n’urwango rushingiye ku mateka, kugira ngo barusheho kugira uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Green Party yavuze ko muri ibyo biganiro hanagarutswe ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, aho isuzuma ryo mu 2025 ryagaragaje ko cyageze kuri 95.3%, kivuye kuri 82.3% mu myaka 15 ishize.
Mu Karere ka Ngororero, ishusho y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda iri kuri 93.50%, nk’uko uyu muryango wabitangaje.


