Abaririmbyi b’indirimbo za karahanyuze zamanyekanye nk”Igisope”, baratabaza leta y’u Rwanda nyuma y’uko imibereho yabo ikomeje kuba mibi kubera icyorezo cya Virusi ya Corona .
Abenshi mu bahanzi baririmba bene ziriya ndirimbo usanga batunzwe ahanini no kuzicuranga ahantu habaye ibirori nko mu mahoteli, utubari dukomeye, utubyiniro no mu bukwe, bakahavana amafaranga abatunga mu buzima bwa buri munsi.
Abaganiriye na Bwiza TV bayibwiye ko bamaze igihe kinini babayeho mu buzima bushaririye, bijyanye n’uko kuva muri Werurwe uyu mwaka ubwo mu Rwanda hagaragaraga umuntu wa mbere wanduye Covid-19 imirimo bakoraga isa n’iyahagaze burundu.
Ni ibintu bavuga ko byabashegeshe cyane, ku buryo bamwe batandukanye n’imiryango yabo (abagore) kubera kunanirwa kwihanganira inzara.

Uwitwa Ndahayo Patrick ukuriye itsinda ryitwa Orchestre Imanzi, yavuze ko mbere ya Covid-19 umuziki wari akazi gatunze abenshi mu bawukora, gusa aho icyo cyorezo kiziye ubuzima bukaba busa n’ubwahagaze.
Yagize ati: “Byatugizeho ingaruka. Abadamu bamwe batanye n’abagabo babo kubera ko icyo abagabo babaherezaga ntacyo babona, mu ngo hajemo umwiryane, mfite abacuranzi benshi bamaze guta ingo, abenshi baterewe ibintu hanze kubera ubukode bw’amazu; nyir’inzu ntabwo wamubamo amezi abiri atanu utamwishyura.”
Uyu muririmbyi avuga ko hari bagenzi be ba nyir’amazu basoneye ubukode bakabasohora, gusa bakabura aho berekeza bo n’ibikoresho byabo.

Mugenzi witwa Daufin Ayabateranya usanzwe ari umucuranzi, na we ahamya ko abanyamuziki muri ibi bihe imibereho yabo ari mibi cyane.
Ati: “Nta kigenda pe! N’uwakinaga umuziki yagiye mu bindi bintu, ugasanga uwari umucuranzi arimo aracuruza ibigori…abahanzi ubu ngubu dufite inzara iteye ubwoba.”
Abajijwe niba hari abahanzi basigaye batunzwe no kotsa ibigori, Ayabateranya yagize ati “Ndabazi benshi”, yungamo ko n’ubwo babikora atari uko bibatunze ko ahubwo ari ‘amaco y’inda’.

Uwitwa Steven wo mu tsinda ‘Ijabo Band’ we yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye bamwe bahindura imirimo, ku buryo ku giti cye asigaye akaranga ubunyobwa akanotsa ibiraha (isambusa z’ibirayi) kugira ngo abone amaramuko.
Baratakambira Leta
Abari batunzwe n’Igisope baratakambira Leta y’u Rwanda basaba ko utubari n’amahoteri byakomorerwa bikongera gukora, ngo kuko ifungurwa ry’ibyo bikorwa ari ko kongera kubona amaramuko yabo.
Umwe mu bahanzi yagize ati: “Ikintu cyadushimisha ni uko twakumva ngo inama y’abaminisitiri itangaje y’uko utubari, amahoteri bagiye kongera gusubira mu buzima busanzwe bagiye kongera gukora, kuko akabari iyo gafunguye, hoteli zifunguye natwe tuba tubonye akazi.”
“Rero twakwifuza kubona iryo tangazo rivuga ko hoteli akabari murakomorewe mugiye kongera gukora, kuko iyo babafunguriye natwe tuba dukomorewe, tuba tubonye imibereho.”
Gufunga utubari n’imwe mu ngamba zafashwe na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cya Covid-19 cyakwirakwira mu gihugu mu buryo bworoshye.
Cyakora cyo abahanzi basanga utubari turamutse dukomorewe, bakubahiriza amabwiriza yose nkenerwa nko gusiga intera hagati yabo, kwambara udupfukamunwa no gutera ibikoresho byabo umuti usukura; ariko na bo bakongera kubaho.


