Bamwe mu badepite batangaje ko bahangayikishijwe no kuba uturere turimo Karongi na Ngororero nta ngengo y’imari dufite yo guhangana n’ibiza kandi tuza ku isonga mu kwibasirwa nabyo. Muri iki gihe cy’itumba hirya no hino mu gihugu, haravugwa ikibazo cy’ibiza biterwa n’imvura idasanzwe ikomeje kugwa ikangiza imitungo y’abaturage ndetse abandi igahitana ubuzima bwabo. Kugira ngo inzego z’ibanze zigire uruhare mu micungire y’ibiiza harimo no gushyiraho ububiko bw’ibikenerwa mu bikorwa by’ubutabazi, Inteko rusange y’umutwe w’Abadepite yo ku wa 12 Ukwakira 2021 yanzuye ko uturere duhabwa ingengo y’imari idufasha kuzuza izo nshingano. Icyakora kugeza ubu bamwe mu badepite batewe impungenge no kuba uturere twa Ngororero, Karongi, Burera, Gisagara na Huye nta ngengo y’imari yo guhangana n’ibiza twigeze tubona. Ku ruhande rw’Umujyi wa Kigali ingengo y’imari ubuyobozi bwari bwageneye ibikorwa bijyanye no kurwanya ibiza mu mwaka wa 2021/22 yari 1,007,250,771 FRW, gusa nyuma yo kuvugururwa yagabanutseho 565,340,301 FRW igera kuri 441,910,470 FRW bivuga ko yagabanyutseho 56.1%. Mu kwezi gushize ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwabwiye abadepite bagize komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo mu nteko ishinga amategeko ko muri 441,910,470 FRW, hamaze gukoreshwa 437,025,015 FRW bingana na 99%. Perezida wa komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo mu nteko ishinga amategeko, Prof Munyaneza Omar, avuga ko muri rusange mu turere n’Umujyi wa Kigali hari ibibazo bifite aho bihuriye n’ingengo y’imari igenerwa ibikorwa by’ubutabazi. Kuri uyu wa Gatatu komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, yagejeje ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite raporo ku biganiro Komisiyo yagiranye n’Ubuyobozi bw’Uturere, Intara n’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kumenya igipimo cy’ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya Leta mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2021/2022. RBA dukesha iyi nkuru ivuga ko abadepite bagaragaje ko n’ubwo hakiri ibibazo bitarabonerwa ibisubizo, Komisiyo ishima intambwe ikomeza guterwa mu gushyira mu bikorwa ingengo y’imari hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage. Ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022 ivugurye ni 4,440,598,247,620 FRW.

Ibiza biri mu bihitana ubuzima bw’abaturage/Interineti


