Baciye bugufi baha uyu murwayi ubufasha bw'ibanze

Abageni bahagaritse ubukwe babanza kuvura uwakoze impanuka

Sangiza iyi nkuru

Jonathan na Sarah ni abaganga bemeye kurushinga, bahitamo gukorera ubukwe bwabo muri Krabi ho muri Thailand tariki ya 17 Gashyantare 2020. Inkuru yabo yakoze ku mitima y’abayumvishe ubwo basubitse umuhango wo kwiyakirira muri hoteli, babanza kwita ku murwayi wari umaze gukora impanuka.

Nk’uko igitangazamakuru Gh Gossip kibivuga, icyo gihe aba bageni bari bavuye mu wundi muhango ugize ubukwe, basanze moto imaze kugongana n’imodoka yo mu bwoko bwa Pick UP, umumotari witwa Chollathee arambaraye mu muhanda, afite ibikomere ku maguru.

Umugabo (Jonathan) yafashe impanga y’uyu murwayi, umugore (Sarah) avura ibikomere ku maguru. Ni ubufasha bw’ibanze aba babiri batanze, nyuma umurwayi ajyanwa ku bitaro kugira ngo yitabweho mu buryo bwisumbuye.

Baciye bugufi baha uyu murwayi ubufasha bw'ibanze
Baciye bugufi baha uyu murwayi ubufasha bw’ibanze

Aba bageni bamaze gutanga ubufasha bwabo, bakomeje urugendo, bajya muri gahunda y’ubukwe gusa ubwo bavuraga Chollathee, hari undi mutabazi w’umukorerabushake wari uhari witwa Somsak Srijan. Uyu ni we wafashe amashusho, ayasakaza ku mbuga zitandukanye. Ni we kandi watangaje amazina y’aba bageni, dore ko mbere batari bakamenyekanye.

Aha ni ho hava isomo ko kugira neza bitagombera igihe umuntu arimo, ubushobozi cyangwa se ibara ry’imyambaro umuntu aba yambaye. Ni ubutwari kubyaza umusaruro uburyo wabona byose bufasha umuntu kuva mu bihe (situation) bibi, washobora no kuba wakiza ubuzima bwe buri mu kaga, ukabikora. Kubigenza utyo, bituma ushimwa n’Imana, abantu nabo badasigaye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abageni bahagaritse ubukwe babanza kuvura uwakoze impanuka
    imbangukiragutabara iharanira ubuzima buzira umuze adategereje ibihembo abikora kubera Imana

  2. Abageni bahagaritse ubukwe babanza kuvura uwakoze impanuka
    imbangukiragutabara iharanira ubuzima buzira umuze adategereje ibihembo abikora kubera Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *