1_moses-and-the-burning-bush-dura-europos-synagogue-wall-painting.jpg

Abahanga bagaragaje isura itamenyerewe ya Yezu

Sangiza iyi nkuru

Umuhanga mu by’inyigisho z’inkomoko ya gikiriristu muri Kaminuza ya Londres, Prof. Joan Taylor avuga ko hari ishusho ya nyayo ya Yezu cyangwa Yesu itandukanye n’imenyerewe imugaragaza nk’ufite uruhu rwera, ubwanwa burebure, amaso y’ubururu, imisatsi miremire ndetse akaba yari ananutse.

Uyu muhanga we avuga ko Yezu yari afite imisatsi migufi, uruhu rwijimye kandi ko yari afite ubwanwa butari burebure.

Isura ya Yezu itandukanye n’imenyerewe n’iya Yezu abanayabugeni benshi bakunze kuyigaragaza ariko ntibikunde bitewe n’uko abantu bamaze kwemezwa ibyo beretswe mbere.

Mu nkuru yanditse mu bushakashatsi bwa ‘American Schools of Oriental Research, Prof. Taylor agira ati: “Buri wese azi uko Yesu yasaga. Ni umwe mu bantu bashushanyijwe cyane n’abanyabugeni bo mu Burengerazuba. Yamenyekanye buri hamwe nk’ufite imisatsi miremire n’ubwanwa, ikanzu ndende ( y’umweru kenshi) n’umwitero (akenshi w’ubururu),”

Yakomeje agira ati: “Ariko se ni gute yasaga nk’umugabo wabaga mu kinyejana cya mbere muri Yudaya? Ni ingingo yashishikaje benshi. Nigeze kwandika ku myambarire ya Batisita ariko sinavuze ku ya Yezu. Televiziyo nyinshi zagiye zinsaba kugaragaza ibya kera, mu kubaha igisubizo gisobanutse, nashatse amakuru ku kuntu Yezu yasaga, ndetse n’ibivugwa ku kuntu yambaraga. Nshaka kubibereka hano.”

Prof. Taylor avuga ko ishusho ya Yezu abantu bazi ari iyashushanyijwe mu gihe cy’Aba Byzantine (hagati y’ikinyejana cya kane n’icya gatandatu. Aba ngo bakoze ishusho ya Yezu bagendeye ku ishusho y’imana z’Abagiliki n’Abaromani.

1_moses-and-the-burning-bush-dura-europos-synagogue-wall-painting.jpg
Prof.Taylor avuga ko ari uko Yezu yasaga

Ku ngingo yo kuba Yezu yaba yari afite ubwanwa, ati: “Ntekereza ko yari abufite kuko ntaho twigeze twumva ajya kwiyogoshesha.”

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, Daily star kivuga ko uyu muhanga avuga ko uko Yezu yasaga mu maso hari ababishakira hagati ya Misiri no mu Bugereki. Ariko ngo hakwiye kwibukwa ko no mu Misiri hatuye Abayahudi benshi kandi bagiye babyarana n’andi moko.

Aba ngo nibo bashakirwamo isura ya Yezu kuko begereye ishusho yo mu gihe n’ahantu bya Yezu. Avuga ko andi mashusho ya Yezu yose abantu bayakoze bagenekereza, batagamije kugaragaza Yezu wa nyawe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *