Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko indwara ya Malaria ishobora kuziyongera ikarushaho kuzambya abatari bacye nyuma y’uko imiti yayo imwe yamaze kuba nk’ibicupuri.
Raporo yasohowe mu kinyamakuru cy’abahanga mu buvuzi, yerekana ko ubuzima bw’abantu amamiliyoni bushobora kwisanga mu kaga mu gihe nta cyaba gikozwe.
Iyo raporo ivuga ko umuti wa Artimezinini wari usanzwe ukoreshwa mu kuvura Malariya, utagifite ubukana bwo guhashya iyo ndwara by’umwihariko mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Impamvu ngo ni uko habaye ihindagurika ry’iyo virusi itera Malaria . Bikaba byaragaragaye cyane mu bihugu nka Etiyopiya, Eritreya, Uganda, Tanzaniya n’ibindi.
Umwe mu bahanga bateguye iyo raporo, Lorenz von Seidlein, ukorera mu biro by’ubushakashatsi bwa Mahidol Oxford Tropical Medicine muri Bangkok mu gihugu cya Tayilande, avuga ko ubwoko bw’imiti ya Artemisinin cyangwa iyo bakunda kwita ACT, ibimenyetso bitari bike byerekana ko itagifite ingufu zo kurwanya iyo virusi itera Malaria.
Kugeza ubu hagereranywa ko abana barenga igihumbi bahitanwa na malariya buri munsi muri Africa. OMS igereranya ko mu mwaka wa 2022 malariya yahitanye abantu 608.000 ku isi.


