Iki gihe uyu mugati wari utangiye gukorwa

Abahinde bakoze umugati ureshya n’ibilometero 6.5

Sangiza iyi nkuru

Abatetsi b’imigati 1,500 bo mu mujyi wa Kekala mu Buhinde n’abatware babo, bakoze umugati udasanzwe ufite uburebure bw’ibilometero 6.5 (6.5km), bagamije guca agahigo ko kuba aba mbere ku isi bakoze umuremure kurusha iyabayeho zose. Ufite ubugari bwa 10Cm n’uburemere bwa Toni 27.

Aba batetsi bamaze amasaha arenga 4 y’umunsi w’ejo ku wa gatatu bakora iyi cake yuzuye itwaye Toni 12 z’ifu n’isukari. Iki gikorwa kidasanzwe cyari cyateguwe n’ishyirahamwe ry’abatetsi b’imigati muri Kerala, imbaga y’abatuye muri kano gace bari babukereye bakurikirana uko iriya Cake iri gukorwa.

Aya mkuru dukesha ikinyamakuru The Guardian avuga ko Umuyobozi wa bariya batetsi witwa Naushad, yavuze ko Guiness Des Records isanzwe yandika mu gitabo cyayo abakoze uduhigo twihariye ku isi yamaze gusuzuma iriya cake igasanga ifite uburebure bwa metero 6,500; igisigaye kikaba ari ukwemeza burundu uburebure bwayo bwa nyabwo dore ko yari igikorwa.

Byitezwe ko uyu mugati uza gukuraho agahigo kari gafitwe n’uwakozwe mu 2018 n’Abashinwa b’ahitwa Zixi wo wareshyaga na 3.2 Km. Uyu ni na wo wari umugati muremure kurusha iyindi ku isi.

Iki gihe uyu mugati wari utangiye gukorwa
Iki gihe uyu mugati wari utangiye gukorwa

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abahinde bakoze umugati ureshya n’ibilometero 6.5
    BAZANADUHE TURYEHO TWUMVE KO UMEZE NK’IYI WACU iRWANDA , NAHO UBNDI JYE NDABONA ARI ABANYAMURENGWE KABISA

  2. Abahinde bakoze umugati ureshya n’ibilometero 6.5
    BAZANADUHE TURYEHO TWUMVE KO UMEZE NK’IYI WACU iRWANDA , NAHO UBNDI JYE NDABONA ARI ABANYAMURENGWE KABISA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *