Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yashyizeho ingamba nshya zigamije gukumira abantu n’imiryango bifasha abanyamahanga kujya muri icyo gihugu kubyarirayo, mu bikorwa bizwi nka “birth tourism.”
Ku wa 23 Nzeri 2026, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yatangaje ko igihugu kigiye kugabanya cyangwa cyikanahagarika itangwa rya viza ku bantu bagira uruhare mu bikorwa byo gutegura no korohereza ubu buryo bwo kujya muri Amerika.
Birth tourism ni uburyo umuntu ajya muri Amerika afite intego y’ibanze yo kuhabyarira, kugira ngo umwana avukirayo abone ubwenegihugu bwa Amerika. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika isanzwe ivuga ko uku kujya muri Amerika atari impamvu yemewe yo guhabwa viza y’ubukerarugendo.
Rubio yavuze ko ingamba nshya zigamije abantu bazi neza ko bagira uruhare muri ibi bikorwa, aho harimo ba nyir’imiryango y’ubucuruzi ikora mu gutegura ingendo zo kubyarira muri Amerika.
Muri abo kandi harimo bamwe mu bakora mu buvuzi mu mahanga bashobora kuba bafasha abantu gutegura izo ngendo, ndetse n’abandi bafasha cyangwa borohereza ibikorwa by’ubucuruzi bishingiye kuri birth tourism.
Leta ya Amerika ivuga ko izi ngamba zigamije kurwanya icyo ibona nk’ikoreshwa nabi rya gahunda z’abinjira n’abasohoka ndetse n’ibikorwa byo gushaka inyungu binyuze mu gutegura ingendo zo kubyarira muri Amerika.


