Bwiza
ads

Ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwagereranyijwe n'ubw'umunyagitugu Idi Amin Dada

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 24 Ukwakira 2026 saa 15:53
Iminota 2 yo gusoma
Ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwagereranyijwe n'ubw'umunyagitugu Idi Amin Dada

Umupasiteri wo muri Uganda, Dr. John Mulinde, yavuze ko yababajwe n’imibereho y’Abarundi, avuga ko hari ibintu yabonye muri iki gihugu bimwibutsa ibihe bikomeye Uganda yanyuzemo ku butegetsi bwa Général Idi Amin Dada.

Mu kibwiriza yatanze mu Burundi ku wa 23 Ukwakira 2026, Dr. Mulinde yavuze ko kubura ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, umuriro w’amashanyarazi udahoraho ndetse n’amakuru y’abantu baburirwa irengero, ari bimwe mu bibazo byamwibukije amateka y’igihugu cye.

Yasobanuye ko mu gihe Uganda yari iyobowe na Idi Amin Dada, ubukungu bwari bwarazahaye, ibicuruzwa by’ibanze bikabura ku masoko, ku buryo abaturage bajyaga mu mirongo miremire bashaka isukari, umunyu n’isabune.

Dr. Mulinde yavuze ko hari igihe abaturage bagabanyirizwaga ibyo bemererwaga kugura kugira ngo n’abandi baboneho, ndetse rimwe na rimwe ibicuruzwa bikabashiriraho.

Yongeyeho ko kubona amashanyarazi na byo byari ikibazo, avuga ko icyo gihe hafi 11% by’abaturage ba Uganda ari bo bari bafite amashanyarazi, nayo yabonekaga gatatu mu cyumweru.

Ati: “Ibyo byari byarabaye ubuzima busanzwe. Nshobora kubabwira ibindi byinshi byavuba tukabifata ko bisigaye aribwo buzima busanzwe.”

Uyu mupasiteri kandi yagarutse ku ihohoterwa ryakorwaga mu gihe cy’ubutegetsi bwa Idi Amin, atanga urugero rw’umuyobozi w’itorero rya Full Gospel Church wafashwe n’abasirikare ari mu rusengero yigisha.

Yavuze ko uwo mupasiteri yajyanywe ahakorwaga iyicarubozo, aho ngo buri joro amazina y’abantu yasomwaga, bamwe bagahamagazwa bakajyanwa, ntibongere kugaruka.

Dr. Mulinde yavuze ko ibyo yabonye mu Burundi byamwibukije ibihe Uganda yanyuzemo, asobanura ko hari ibintu abaturage bashobora kumenyera kubera ko bamaze igihe babibamo.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.